Madamu Jeannette Kagame avuga ko hari abantu benshi bafite ibikomere by’amateka u Rwanda rwaciyemo bityo ko abakuze bakwiye kubanza kubikira kugira ngo bakize n’ababyiruka.
Madamu Jeannette Kagame yabitangarije i Rusororo mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018, ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba Unity Club, Abarinzi b’Igihango bahawe “Igihembo cyo kwimakaza Ubumwe” n’abahagarariye inzego z’urubyiruko, bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 11 ry’Umuryango Unity Club- Intwararumuri.
Mu ijambo yabagejejeho, umufasha w’Umukuru w’igihugu, arahumuriza abana bagizwe imfubyi na jenoside, ko iyo umuntu abarebye ababonamo icyizere, ati “Ndifuza guhumuriza abato bagizwe imfubyi na Jenoside. Nigeze kubabwira ko iyo umuntu abarebye ababonamo icyizere ku buryo utatekereza ko mwakomeretse”.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko abakiri bato hari byinshi babonesheje amaso ndetse n’ibyo batabonye bikaba bibabera umuzigo, akaba abizeza ko nk’abakuru bazakomeza kubaba hafi.
Ati “Hari byinshi mwarebesheje amaso y’abana, ubu bibaremereye. Hari n’ibyo mwabonye bikababera umutwaro; ndetse hari n’ibyo mutaciye iryera ariko bibabera umuzigo. Hari bamwe muri mwe musa n’abibuka ibyo mutazi, kuko mwari bato cyane,… Mwarakoze kubyumva kandi muri bato. Muhumure ababyeyi turahari, tuzakomeza gufashanya urugendo rwo kudaheranwa mwatangiye”.
Ubutumwa yageneye abakuru, arabasaba gukira ibikomere nyuma y’ibihe bigoye baciyemo ndetse binafite ingaruka ku buzima bwabo, kugira ngo batange urugero rwiza ku bato.
Ati “Twahanganye n’ibihe bigoye, bifite ingaruka z’igihe kirekire ku bana bacu. N’ubwo tutahindura amateka, hari byinshi twamaze gusobanukirwa, ariko na none ibisigaye ntibizikemura,… Dukwiriye kubanza gukira ibikomere ubwacu, kugira ngo dukize abato, tubahe umurage mwiza. Uko duhererekanya ibikomere n’ubudasa bw’u Rwanda, bigera no ku rubyiruko rwacu”.
Arasaba abakiri bato kurushaho gukomeza gushaka icyateza imbere u Rwanda, bima icyuho uwo ari we wese washaka kubarebera mu ishusho y’abafitiye igihugu igihemu.
Yagize ati “Uyu munsi, rero mumenye ko nta gihemu mufitiye Igihugu. Uwo ari we wese washaka kubarebera muri iyo shusho, ntimukamuhe uwo mwanya, mukomeze kwiyubakira u Rwanda”.
Arabasaba gukoresha amahirwe bahawe n’ubuyobozi bw’Igihugu, barushaho gushakisha icyazana amahoro arambye, ndetse ko uko ariko gukira nyako, ibirenze kuri ibyo ngo iryo akaba ari naryo shami rya NdiUmunyarwanda.
Muri Gashyantare 1996, nibwo umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe, Ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye, ukaba umaze imyaka 22 ufasha Abanyarwanda kongera kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango Unity Club mu myaka 22 umaze mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda urumuri, umaze kubaka inzu eshanu zituzwamo inshike za Jenoside yakorewe abatutsi [Impinganzima] mu Ntara zitandukanye zirimo inzu ebyiri zubatswe mu karere ka Huye, inzu imwe yubatswe mu karere ka Rulindo, imwe mu karere ka Kamonyi n’indi yubatswe mu karere ka Kayonza.


