Abakinnyi b’ikipe ya Dynamo BBC iherutse gusezererwa mu marushanwa ya BAL2024 izira kutubahiriza amatageko y’irishanwa, yageze mu Burundi yanga kuvugisha abanyamakuru bari benshi ku kibiga cy’indege.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024 nibwo iyi kipe ya Dynamo BBC yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior NDADAYE.
Bageze ku kibuga cy’indege bakirwa n’abaturage bonyine aho nta muyobozi muri siporo mu Burundi wigeza ujya kubasanganira.
Ku kibuga cy’indege, abanyamakuri bari babucyereye ari benshi gusa abakinnyi n’abatoza ba Dynamo banze kugira icyo batangariza itangazamakuru.
Mu gutaha, abakinnyi n’abatoza banze gutaha na Rwandair maze bafata icyemezo banyura muri Kenya gusa hari andi makuru avuga ko abafana bajyanye n’ayo banyuze i Kigali bataha.
Dynamo BBC yagarutse mu Burundi nyuma yo guterwa mpaga inshuro ebyiri muri BAL2024 yaberaga muri Afurika y’Epfo, aho byanayiviriyemo guhita isezererwa mu irushanwa.










