E.U irashinjwa gukoresha Abajanjaweed bo muri Sudani mu gukumira abimukira

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urahakana guha inkunga iyo ari yo yose umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) wamenyekanye cyane ufite abarwanyi bitwa Janjaweed ngo ubafashe guhagarika abimukira mu Burayi binyuranyije n’amategeko, ahubwo wemera ko ushyigikiye ubushake bwa Sudani bwo kurwanya abimukira banyuranyije n’amategeko n’ubucuruzi bw’abantu.

Umutwe wa RSF uzwi cyane nk’umutwe w’Abajanjaweed, ubusanzwe washinzwe na guverinoma ya Sudani ngo uyifashe mu makimbirane yari yadutse mu ntara ya Darfur yo mu burengerazuba bw’igihugu mu 2003.

Uyu mutwe wongeye kubyutswa ndetse uravugururwa muri kanama 2013 uyobowe n’inzego z’ubutasi za Sudani ngo urwanye imitwe y’inyeshyamba yo muri Darfur, muri Kordofan y’Amajyepfo no muri leta za Blue Nile nyuma y’ibitero byagabwe mu majyaruguru no muri Kordofan y’Amajyepfo muri Mata 2013.

472529886
Umurwanyi Rapid Support Forces

Umuyobozi wa RSF, Mohamed hamdan daglo bakunda kwita Hametti, mu cyumweru gishize akaba yaratangaje ko ingabo ze zatakarije imodoka 150 mu kugenzura umupaka wa Sudani na Misiri ndetse n’uwa Libya, ashimangira ko Sudani iri kurwanya abimukira ku busabe bw’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Kuri uyu wa gatanu ushize, umunyamabanga mukuru wa SPLM/North, Yasser Arman, yatangaje ko bafite amakuru y’umugambi wiswe Khartoum Operation wo gutera inkunga RSF mu mafaranga ya E.U by’umwihariko ayavuye mu Budage, ndetse ngo uyu mutwe ukaba waranahawe inkunga y’ibikoresho n’u Butaliyani.

Iyi nkuru dukesha Sudan Tribune ikomeza ivuga ko muri Gicurasi ari bwo Sudani yateguye inama ya Khartoum Operation yigiwemo kurwanya icuruzwa ry’abantu yitabiriwe n’abantu 65 bahagarariye u Burayi, ibihugu byo muri Afurika ndetse n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango ikora mu bijyanye no kwita ku bimukira n’impunzi.

Nubwo EU ishinjwa ibi bintu, kuri uyu wa kabiri wandikiye ikinyamakuru dukesha iyi nkuru uhakana ayo makuru yo gutera inkunga RSF, ivuga ko ahubwo ishyigikira Sudani mu rwego rwo guteza imbere ubushake bw’ibihugu bya Afurika bwo kurwanya abimukira batubahirije amategeko.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *