Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) wanenze ibihugu bibiri byo muri Afurika, Uganda na Djibuti, ku kwanga guta muri yombi perezida wa Sudani Omar al-Bashir, perezida rukumbi uri ku butegetsi ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Perezida Omar Al-Bashir kuwa 05 Nyakanga yari mu gihugu cya Djibuti, aho yitabiriye umuhango wo gutangiza isoko rusange ry’akarere.
Naho kuwa 07 Nyakanga, perezida Bashir yerekeje I Kampala muri Uganda mu biganiro by’amahoro muri Sudani y’Epfo, aho we na mugenzi we wa Uganda bageragezaga kumvikanisha perezida Salva Kiir ndetse na Dr Riek Machar, umuyobozi w’ishyaka SPLO-IO ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu biwugize rero byagaye ibihugu bya Djibuti na Uganda, ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano ya Roma yashyizeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) uvuga ko ibi bihugu bitubahirije ibiteganywa n’aya masezerano bikanga guta muri yombi perezida Omar Bashir ngo ashyikirizwe urukiko.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikaba ryahamagariye ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ku byaha byakorewe muri Darfur bifatwa nk’ibyaha by’intambara.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko ukomeje gushyigikira Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, kandi wiyemeje gukomeza amategeko mpuzamahanga mpanabyaha no kurangiza umuco wo kudahana, mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika binenga uru rukiko bivuga ko rwibasira gusa Abanyafurika.
Nubwo minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani ntacyo iratangaza kuri iri tangazo, ambasade ya Sudani mu Misiri yakwirakwije itangazo rya perezida w’Inteko Nshingamategeko y’Abarabu, Mishaal bin Fahm Al-Salami, ryamagana itangazo yise iry’ubushotoranyi rya E.U ngo ryibasira umuperezida w’umwarabu.


