Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Dr Peter Mathuki, aremeza ko Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo atavuga ukuri ku bijyanye n’umutekano bibera mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Yasubizaga Tshisekedi uherutse gutangaza ko ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bw’igihugu cye nta musaruro zatanze, kandi ko [keretse iz’u Burundi], izindi zikorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, aho kuwurwanya.
Dr Mathuki mu kiganiro yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ibyo Tshisekedi yavuze ku ngabo za EAC atabitangira ibihamya, kandi ko bihabanye n’ukuri kw’ibyo zagezeho mu mezi agera ku 8 zimaze muri RDC. Ati: “Kuvuga ko ingabo z’akarere ntacyo zakoze muri iki gihe gito ntabwo bikwiye.”
Yasobanuye ko mu gihe izi ngabo zimaze muri RDC, imirwano ikomeye yabaga yarahagaze, abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bakaba bakomeje kurekura ibice bari barafashe. Aremeza ko umusaruro zatanze ari mwinshi kurusha uwari witezwe.
Tshisekedi arateganya kwirukana ingabo za EAC mu gihugu cye muri Kamena 2023, mu gihe zitatangira kurwanya M23. Zazasimburwa n’iz’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC.


