EAC yatangiye gusuzuma ko Somalia yujuje ibisabwa ngo iyakire nk’umunyamuryango wa 8

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), watangiye ubugenzuzi bugamije kureba aho igihugu cya Somalia kigeze imyiteguro mbere yo kucyakira nk’umunyamuryango wa munani.

Ni ubugenzuzi bugomba gukorwa n’itsinda ry’intumwa za EAC zigomba kuba ziri muri Somalia kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama kugeza ku itariki ya 03 Gashyantare 2023.

Iri tsinda ryoherejwe muri Somalia rigizwe n’impuguke zo mu bihugu birindwi bisanzwe bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo Kenya, Uganda, u Rwanda, Tanzania, u Burundi, Sudani y’Epfo na Congo Kinshasa.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Peter Mathuki, yatangaje ko ririya tsinda riyobowe n’Umurundikazi, Tiri Marie Rose, rizakorana na Leta ya Somalia mu kureba niba yujuje ibisabwa byemerera kiriya gihugu kwinjira muri EAC, hanyuma ubugenzuzi bwarangira hagakorwa raporo y’ibyabuvuyemo.

Ni raporo igomba gushyikirizwa inama y’Abaminisitiri ba EAC bazayisuzuma, mbere y’uko na bo bayishyikiriza abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango byitezwe ko bazahurira mu nama yawo izaba mu mpera za Gashyantare.

Mathuki yatangaje ko “itsinda ry’ubugenzuzi [ryoherejwe muri Somalia] rizasuzuma imikorere y’inzego zashyizweho, imikorere y’amategeko, za Politiki, ingamba, imishinga na gahunda; inzego z’ubufatanye n’ibindi bihugu bigize umuryango wa EAC ndetse n’ibyakwitegwa k’ubunyuryango [bwa Somalia].”

Muri Werurwe 2012 ni bwo Leta Somalia yasabye bwa mbere ko yaba umunyamuryango wa EAC, biciye mu rwandiko yashyikirije uwari Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki.

Nyuma y’igihe kirekire iki gihugu gikomanga ku muryango wa EAC, mu mwaka ushize Perezida wacyo, Hassan Sheikh Mohamud yasabye ko gahunda yo kucyemerera kwinjira muri uriya muryango yakwihutishwa, ngo kuko kuyitinza bidindiza iterambere ry’abaturage be.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *