EALA mu iperereza ku cyemezo cy’u Burundi cyo guhagarika ubuhahirane n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irateganya gutangiza iperereza ryigenga ku cyemezo guverinoma y’u Burundi iherutse gufata cyo guhagarika ubuhahirane n’u Rwanda. Ibizava muri iri perereza bikaba bizamenyesha iyi nteko n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango umwanzuro wafatwa kuri iki kibazo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’umuyobozi wa EALA, Daniel Kidega, nyuma y’inama yagiranye na perezida wa Sena, Bernard Makuza.

CpVGzZLWYAAQQVy
Hon Bernard Makuza yakira Hon. Daniel Kidega

Avugana n’itangazamakuru, Kidega yashimangiye ukuntu ari ngombwa ko amahoro yagaruka mu Burundi no muri Sudani y’Epfo, aho ngo ibibera muri ibi bihugu byombi biri muri EAC bidateye impungenge gusa ahubwo bishobora no guteza ingaruka zikomeye ku bukungu bw’akarere.

“Numvise ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa birimo kubangamirwa ku mupaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nk’inteko tuzabikoraho ipereeza, dufite komite ishinzwe guhana amakuru, ubucuruzi n’ishoramari igomba kubireba igaha inama Inteko ikurikije ibyo yabonye” .

1431292489Nemba-border-post-

Kidega yakomeje avuga ko hagomba kubaho urujya n’uruza rw’abantu ibicuruzwa, no gutanga serivisi kandi bwisanzure, kubw’ibyo inteko ikaba igiye gukurikirana iki kibazo ibizavamo bikazaganirwaho hagafatwa imyanzuro izashyikirizwa inama y’abaminisitiri. Yagize ati: “Ntitugomba kubuza abaturage bacu gukorana n’abandi” .

Icyemezo cyo kubuza ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ingendo cyane cyane hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyaje mu byumweru 2 bishize, ubwo visi perezida w’u Burundi, Joseph Butore, yatangazaga ingaruka zikomeye zizaba ku baturage, cyane cyane abaturiye umupaka w’u Rwanda, nibaramuka bakoranye ubucuruzi na bagenzi babo bo mu Rwanda.

CpVG2bFWAAAi6tv

Kidega wanagaragaje impungenge z’umutekano ukomeje kuba mucye mu Burundi na Sudani y’Epfo, yavuze ko inama yagiranye na perezida wa Sena, Bernard Makuza, yari inagamije kumumenyesha uruhare rwa EALA mu kugira ibyahinduka mu bibazo, uko ubukungu bwarushaho gutezwa imbere muri EAC ndetse no ku mikoranire ya EALA n’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *