csm_WhatsApp_Image_2025-01-27_at_14.36.47_c8acf20f_681757f078

EAPCCO: Haganiriwe ku bufatanye mu kurushaho guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yatangije ku mugaragaro inama ya 49 ya Komite Mpuzabikorwa ihoraho y’Umuryango wa EAPCCO (PCC) i Kigali, asaba ko hashyirwa hamwe imbaraga mu gufatanya kurwanya ibihungabanya umutekano n’ituze rusange byugarije akarere.

Komite mpuzabikorwa ihoraho ihuriza hamwe abakuriye amashami y’ubugenzacyaha n’abahagarariye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu bihugu bigize Umuryango w’Ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).

Uyu muryango uhuza inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu 14, ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.

Komite Mpuzabikorwa ihoraho ishyikiriza imyanzuro yayo inama ihuza abayobozi bakuru ba Polisi (CPC), biteganyijwe ko izaterana ku nshuro yayo ya 26, ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama, muri Convention Center ku Kimihurura.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, IGP Namuhoranye yagarutse ku buryo rusange bwo kurwanya ibyaha bibangamira imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Aya ni amahirwe yo gutekereza uburyo dushobora guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’ibyaha bihungabanya umutekano w’ibihugu byacu, bikabangamira imibereho myiza y’abaturage dushinzwe kurinda. Imyanzuro ituruka muri iyi nama izohereza ubutumwa bukomeye ku banyabyaha n’abahunze ubutabera bo mu karere ko batazabona ubuhungiro bwizewe hakurya y’umupaka.”

csm WhatsApp Image 2025 01 27 at 14.36.48 5beca55f cbe3a1f775

Yasabye ko hashyirwaho ingamba zihamye no guhuza ibikorwa kugira ngo ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ibyaha bisanzwe n’ibyambukiranya imipaka birimo ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibikorwa by’iterabwoba birusheho gutanga umusaruro.

Mu bihungabanya umutekano mu Karere byibandwaho cyane ni ibyaha bimunga ubukungu, Iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse n’ibyibasira umutungo bwite mu by’ubwenge.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko kubaka ubushobozi no kongera ubumenyi bw’abagenzacyaha mu bijyanye no kurwanya ibyaha; ari ingenzi mu gusohoza inshingano bityo ko hakenewe kwihatira kunoza amahugurwa ahuriweho hagamijwe guhuza imikorere mu bijyanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano n’iby’ubugenzacyaha.

Ati: “Hagomba gushyirwa imbaraga mu guhuriza hamwe amakuru kugira ngo adufashe gukurikirana no kuburizamo urujya n’uruza rw’abanyabyaha ku mipaka yacu. Biradusaba ubushake bukomeye bwo guteza imbere itumanaho n’ubufatanye bihoraho hagati yacu kugira ngo bidushoboze kwihuta kurusha abo banyabyaha.”

Yavuze ko gushyira imbaraga mu kumva kimwe uko umutekano uhagaze guhanahana amakuru, no kubonera ku gihe amakuru ku byaha, ari byo bigomba kwibandwaho mu biganiro.

csm WhatsApp Image 2025 01 27 at 14.36.47 c8acf20f 681757f078

Africa Sendahangarwa Apollo; Umuhuzabikorwa w’Umuryango wa EAPCCO akaba n’umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, yavuze ko kuba hariho imitwe y’iterabwoba ifite abayirimo n’abayitera inkunga bisaba gushyira imbaraga mu bufatanye bugamije guhangana n’iterabwoba.

Yavuze ati: “Kuba hari imitwe y’iterabwoba, kuyinjiramo no kuyisohokamo kw’abarwanyi bayo, kuyitera inkunga, inganda zikora intwaro n’amasasu by’iyo mitwe n’ibindi nk’ibyo; byerekana ko ari ngombwa gukomeza gushimangira ubufatanye bwacu mu kurwanya iterabwoba.

Yagaragaje ko ibyaha bihoraho by’icuruzwa ry’abantu, kwambutsa rwihishwa abimukira bava mu karere kacu bajya mu bice bitandukanye by’isi bikorwa n’abagizi ba nabi bishyize hamwe, bakora n’ibindi byaha nk’ibyangombwa by’inzira bihimbano, iyezandonke rimwe na rimwe n’ibyo kugurisha ibice by’umubiri bikomoka ku bashimuswe bigenda birushaho gufata intera.

Yagaragaje kandi ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho bigenda byiyongera; birushaho kuzamura umubare w’ibyaha byibasira umutungo bwite mu by’ubwenge birimo; kwigana amafaranga n’ubwambuzi bushukana butandukanye, byerekana ko ari ngombwa kurushaho gufatanyiriza hamwe kurwanya ibyo byaha bivuka cyangwa uburyo bushya ibyaha bisanzwe bikorwamo.

csm WhatsApp Image 2025 01 27 at 14.36.46 48dc4237 4988230fac

Aimable Mutagatifu wari uhagarariye umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa Ihoraho yavuze ko iyi komite yubatse ubumwe, kwiyemeza ndetse n’ubufatanye buhoraho mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Iyi nama ya 49 ya Komite Mpuzabikorwa ihoraho yatangijwe uyu munsi; igizwe n’amahugurwa n’ibiganiro bihuza Komite zitandukanye zirimo Komite ishinzwe kurwanya iterabwoba izaba iteranye ku nshuro ya 11, inama ya 57 ya Komite ishinzwe amategeko, inama ya 29 ijyanye no guteza imbere uburinganire, Inama ya 44 ijyanye n’amahugurwa n’iyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ya 6.

Buri nama itanga amahirwe yihariye yo gusangira ubunararibonye, gusuzuma ibyagezweho no kurebera hamwe ingamba nshya zo guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *