Bwiza
ads

Ebola yageze muri Nigeria

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 21 Ukwakira 2026 saa 06:03
Iminota 1 yo gusoma
Ebola yageze muri Nigeria

1369428

Leta ya Nigeria yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye indwara ya Ebola yagaragaye mu Murwa Mukuru Abuja, nyuma y’uko umugore uherutse kuva muri Uganda asanzwemo iyi ndwara.

Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Nigeria, Prof. Muhammad Ali Pate, yatangaje aya makuru ku wa 20 Ukwakira 2026, avuga ko uwo mugore yageze muri Nigeria mu ndege mpuzamahanga avuye muri Uganda, akajyanwa mu bitaro byigenga i Abuja, aho yamaze iminsi ahabwa ubuvuzi mbere y’uko Ebola imenyekana.

Uyu mugore yahise ashyirwa mu kato kugira ngo ahabwe ubuvuzi kandi hirindwe ko yakwanduza abandi.

Abashinzwe ubuzima batangiye gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye na we, aho abantu 44 bari basanzwe bafitanye na we imikoranire ya hafi bamaze kumenyekana.

Minisiteri y’Ubuzima muri Nigeria yatangaje ko iri gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya indwara zandura (NCDC) n’izindi nzego z’ubuzima, mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Leta ya Nigeria yasabye abaturage gutuza, bakirinda kugira ubwoba, ariko bakita ku isuku, cyane cyane gukaraba intoki, no kugana inzego z’ubuzima igihe bakeka ko bashobora kuba barahuye n’uwanduye.

Ebola ishobora kwandurira mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye, cyangwa ibikoresho byandujwe na yo. Iyi ndwara ntikwirakwira mbere y’uko uyirwaye atangira kugaragaza ibimenyetso.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.