Umuhanzi Eddy Kenzo yamaganye byimazeyo abahanzi bagabanaho ibitero ku mbuga nkoranyambaga ariko by’umwihariko akaba yatungaga agatoki hagati ya Sheebah na Cindy Sanyu bafitanye ibibazo kugeza ubu.
Ediriisa Musuuza alias Eddy Kenzo usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’abacuranzi rya UNMF (Uganda National Musicians Federation),avuga ko bibabaje kuba abahanzi bashobora kujya ku karubanda bagasebanya kandi bagatanze urugero rwiza.
Ibi yabikomojeho biturutse ku mwuka utari mwiza hagati y’aba bahanzikazi bakomeye muri iki gihugu, aribo Sheebah na Cindy Sanyu nyuma y’uko umwe yagereranyije mugenzi we na telefoni yo mubwoko bwa Nokia undi akiyita iPhone.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yabajijwe kuba yahitamo hagati y’ayo matelefoni (nokia na i Phone) avuga ko atabona impamvu abahanzi bashobora kugereranywa na telefoni kuko byaba ari ugupfobya abahanzi.
Icyakora yirinze kwinjira cyane kuri ayo makimbirane avugwa kuri aba bahanzikazi bombi, ashimangira ko ari bibi ko ikiremwamuntu kivuga undi nk’ubwoko bwa terefone .Ati“Sinzatuka abantu. Ntushobora kugereranya mugenzi wawe nk’ubwoko bwa terefone.”
Kugeza ubu Sheebah avuga ko ariwe uhagaze neza mu bahanzikazi bo muri Uganda kuko ngo afite ibigwi n’ibikorwa byivugira mu gihe ngo Cinndy ntacyo wamumariye ahubwo ashaka kongera kuzamukira ku izina rye nyuma yo guhugira mu nshingano z’urugo akaburrwa irengero.




