Umuryango wa Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, kuri uyu wa Gatanu watangaje ko azashyingurwa muri Afurika y’Epfo.
Lungu yayoboye Zambia hagati ya 2015 na 2021, mbere yo gusimburwa ku butegetsi na Hakainde Hichilema wamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu yashakagamo manda ya kabiri.
Ku wa 5 Kamena ni bwo Lungu yapfuye aguye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Umuryango we kuri uyu wa Gatanu mu itangazo wasohoye, wavuze ko muri kiriya gihugu ari ho agomba gushyingurwa mu muhango uzabera mu muhezo.
Ibi bivuze ko Edgar Lungu agiye kuba uwabaye Umukuru w’Igihugu cy’amahanga wa mbere ugiye gushyingurwa ku butaka bwa Afurika y’Epfo.
Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura mu mahanga, mu gihe hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati yawo n’ubutegetsi bwa Zambia.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo umurambo wa Lungu wagombaga kuvanwa i Pretoria ukoherezwa muri Zambia, gusa birangira umuryango we uhagaritse iyo gahunda ku munota wa nyuma.
Byatumye Perezida Hakainde Hichilema akuraho igitaraganya icyunamo yari yarashyizeho mu rwego rwo kunamira uriya yasimbuye ku butegetsi.
Hichilema mu ijambo yagejeje ku banya-Zambia ejo ku wa Kane, yavuze ko yahisemo gukuraho kiriya cyunamo cyagombaga kurangira ku wa 23 Kamena kuko igihugu gikeneye gusubira mu buzima busanzwe.
Yunzemo ati: “Guverinoma yakoze ibishoboka byose mu kuba hafi umuryango wa Perezida wacu wa gatandatu wapfuye.”
Umuryango wa Lungu kuri uyu wa Gatanu icyakora ntiwigeze ushima ubufasha Leta ya Zambia ivuga ko yawuhaye.
Uyu muryango ahubwo washimiye Guverinoma ya Afurika y’Epfo uvuga ko yawubaye hafi, kugeza yemeye ko Edgar Lungu ashyingurwa muri kiriya gihugu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umunsi Edgar Lungu azashyingurirwaho, gusa biteganyijwe ko umurambo we uzashyingurwa i Johannesburg.


