Edouard Bamporiki yaraye i Mageragere

Sangiza iyi nkuru

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yaraye agejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere aho yagiye kurangiriza igifungo cy’imyaka itanu aheruka guhabwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yaraye atangaje ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere ari bwo ruriya rwego rwashyikirije Bamporiki urw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS).

Ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Bamporiki igifungo cy’imyaka itanu ndetse runamuca ihazabu ya Frw miliyoni 30.

Ni nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano, kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Urukiko Rukuru rwavuze ko kuba ku rwego rwa mbere rwarahinduye inyito y’icyaha Bamporiki yaregwaga rukakita ‘kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya’ atari byo, ko ahubwo kubera ibimenyetso bigize icyaha rusanga icyaha cyakwitwa “gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.”

Bamporiki Edouard yaregwaga kwaka umucuruzi witwa Gatera Norbert Frw milioni 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe ruherereye ku Gisozi rwari rwarafunzwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Yaregwaga kandi kwakira Frw milioni 10 yahawe na Gatera, ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2022 rwari rwarakatiye Bamporiki igifungo cy’imyaka ine runamuca ya Frw miliyoni 60; gusa aza kujurira asaba ‘koroherezwa kugira ngo akomeza akorere igihugu’.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *