Elizabeth II yambuye Igikomangoma Andrew ububasha bwose cyari gifite ku gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Umwamikazi w’u Bwongereza akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zabwo, Elizabeth II, yambuye Igikomangoma Andrew kizwi nka Duke of York ububasha bwose cyari gifite ku gisirikare bitewe n’ikirego cy’ihohotera rishingiye ku gitsina gikurikiranweho n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni nyuma y’aho abahoze ari abasirikare bakomeye 150 bandikiye Umwamikazi bamumenyesha ko barakajwe n’ukuntu Igikomangoma gikomeje kugira inshingano zikomeye ku gisirikare kandi gikomeje gukurikiranwaho iki cyaha.

Aba basirikare bandikiye uyu mwamikazi na bwo nyuma y’aho Umucamanza wa Leta ya Manhattan muri USA yanze guhagarika ikirego cya Virginia Giuffe ushinja Igikomangoma Andrew kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Giuffe avuga ko Igikomangoma Andrew cyamuhohoteye mu mwaka w’2001, ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, ariko cyo kiravuga ko kibeshyerwa.

Itangazo ryaturutse mu ngoro y’Umwamikazi nk’uko The Sky yabitangaje, rivuga ko Umwamikazi yafashe icyemezo cyo usibye n’inshingano ku gisirikare, yanahagaritswe ku zindi afite ku gihugu. Ati: “Duke of York ntabwo azakomeza inshingano afite ku gihugu, bityo arimo ariregura nk’umuturage ku giti cye.”

Iki cyemezo gifashwe kugira ngo Igikomangoma Andrew kitazaburana nk’umuntu w’umunyabubasha, bikaba byabangamira imigendekere y’urubanza rwe n’umuntu usanzwe, Virginia Giuffe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *