0_Trump-Campaign

Elon Musk arashaka kugura Liverpool

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba nyir’ikigo Tesla, SpaceX, na X, Elon Musk biravugwa ko yaba yifuza kugura ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.

Iki cyifuzo cyatangajwe na se, Errol Musk mu kiganiro aherutse kugirana na Times Radio i Londres mu Bwongereza.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba umuhungu we afite gahunda yo kugura Liverpool, Errol yagize ati: “Sinabivugaho byinshi, bidatuma bazamura ibiciro,” araseka. Nyamara, nyuma yemeye ko Elon Musk agaragaza inyota yo kugura iyi kipe yo muri Premier League: “Yego, arabyifuza, ariko ntibivuze ko azabikora. Ariko, buri wese yashaka kubikora, nanjye sinasigara inyuma!”

Errol Musk yavuze ko urukundo rw’umuryango wabo muri Liverpool rufite imizi mu mateka ye, ahanini kubera ko nyirakuru we wavutse mu 1923, akomoka mu mujyi wa Liverpool.

Yanavuze ko umuryango waba Musk wari ufite imikoranire ya hafi n’itsinda rya The Beatles ryatangiriye i Liverpool.

Se wa Musk ati: “Nyirakuru yavukiye i Liverpool, kandi twari dufite inshuti nyinshi zikomoka muri icyo gice. Tuzirikana byinshi kuri Liverpool kandi ni byo byatumye Elon ashobora kugira icyo cyifuzo.”

Elon Musk na we yigeze kwibuka nyirakuru mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko yamugizeho uruhare rukomeye mu bwana bwe.

Yagize ati: “Nyirakuru yari umukobwa ukomoka mu muryango ukennye cyane mu Bwongereza, mu gihe cya Great Depression. Yakoraga akazi ko gusukura amazu kugira ngo abone amafaranga yo kugaburira umuryango.”

Musk kandi yagaragaje ko yakuze yubaha abakozi bakora imirimo y’amaboko kubera amateka y’umuryango we.

Nubwo Elon Musk ataragaragaza gahunda zihamye ku kugura Liverpool, amakuru atangazwa n’umuryango we ndetse n’amateka y’ubutunzi bwe mu guhanga udushya bivuze byinshi ku iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe Liverpool yaba iguzwe na Musk bishobora kuzamura cyane imari n’ijwi ryayo ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu buryo bwa tekinoloji.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *