Entebbe: Umugabo w’Umunyarwanda arashinjwa kuniga umuhungu we w’imyaka 5 kugeza ashizemo umwuka

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda I Entebbe cyataye muri yombi umugabo w’Umunyarwanda ushinjwa icyaha cyo kwiyicira umwana w’umuhungu w’imyaka itanu (5).

Iyi nkuru iravuga ko uyu mugabo witwa Pierre Paulin w’imyaka 43 utuye ahitwa Zinga, Entebbe mu Karere ka Wakiso, yari yananiranye n’umugore we wa gatatu, akaba yari anafite impungenge z’abandi ashaka gushaka mbere yo kwibasira umuhungu we w’imyaka 5 witwa Baptist Byamukama.

Nyuma yo guca mu bibazo bitandukanye by’urugo rwe, Pierre ngo yari yaraye anywa inzoga kugeza ubwo yatahaga mu rugo aruhukira ku muhungu we akamuniga.

Inkuru dukesha Spyreports iravuga ko ubwo igipolisi cyahageraga cyasanze umwana adahumeka ariko hatangazwa ko yapfuye agejejwe ku Bitaro bya Entebbe.

Ubwo yabazwaga icyamuteye kwihekura, Pierre yagize ati: “ Sinzi ikintu cyabaye; numvise meze nk’uwahanzweho, niga umuhungu wanjye nyuma mbibona bitagishobotse kumutabara .”

Uyu mugabo bikaba byarabaye ngombwa ko asuzumwa ko nta kibazo cyo mu mutwe afite ariko raporo ya muganga igaragaza ko nta kibazo yari afite.

IMG 20180813 WA0001

Kuri ubu Pierre afungiye kuri station ya polisi ya Entebbe ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi gihanishwa ingingo ya 188 na 189 mu gitabo cy’amategeko ahana ya Uganda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *