Mu matora y’ishyaka CNDD FDD yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama, yarangiye Géneral Evariste Ndabaneze agizwe umunyamabanga mukuru w’ishyaka, biba yari amaze iminsi mike asezeye mu gisirikare ndetse anabyemererwa na Perezida.
Ugusezera mu gisirikare cy’u Burundi ndetse akanabyemererwa n’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza, bigaragara mu itegeko ry’umukuru w’igihugu nomero 100/157 ryo kuwa 18 Mukakaro 2016.
Gén. Evariste Ndabaneze, ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwa CNDD FDD kugeza ku musozo inafata ubutegetsi n’ubu akaba akomeje kuza ku isonga mu bavuga rikijyana, kuri iyi Leta ya Nkurunziza.
Iyo usubiye inyuma ukareba mu mateka y’urugamba rw’iri shyaka, aho Gen Adolphe Nshimiyimana yabaga ari yabaga ari kumwe n’uyu Gén. Evariste Ndabaneze, ndetse n’aho Nkurunziza agiriye ku ntebe akaba yaragiye abazamura mu myanya.

Uretse Gén. Evariste Ndabaneze wahoranaga na Adolphe mu migambi y’igisirikare cya CNDD FDD, hari n’abandi bajyaga umugambi, aribo Gen Zeno Ndabaneze witandukanyije na Nkurunziza ndetse akaba yari hamwe na Gen Niyombare mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi, undi ni Col Salum wapfuye.
Ubwo bamwe mu banyapolitiki bakomeye muri CNDD FDD bari batangiye kwereka Nkurunziza ko adakwiye kwiyamamaza kuri iyi manda ya Gatatu, abasirikare bane bakomeye nibo yakoresheje kugirango bamufashe kumvisha buri umwe wese ko ariwe ugomba kuguma ku butegetsi, abo basirikare ni General Adolphe Nshimirimana (yarishwe), Gen.Alain Guillaume Bunyoni, Gen. Gervais Ndakugarika na Gen. Evariste Nshimirimana.
Ese Gen Adolphe yarishwe arahorerwa?
Mu gihe bitangazwa ko Gen Adolphe Nshimiyimana yari ageze ku rwego rwo gushingwa umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza by’umwihariko afatwa nk’ukuboko kwe kw’iburyo, yarishwe hatangwa icyumweru kimwe cy’iperereza, ngo hamenyekane uwamwishe ariko umwaka urihiritse nta gitangazwa.
Nyuma y’urupfu rwe, amakuru yagiye acicikana mu binyamakuru Leta y’u Burundi itungwa agatoki ko ariyo yamwirengeje, gusa nubwo bwose itabyemeza nk’ukuri cyangwa ngo ibihakane, ibaye ariyo se kumuhorera byazakorwa na nde?
Ese inshuti ye Evariste Nshimirimana niwe uzavuga ukuri k’urupfu rwe?
Muri 2014, ubwo Nkurunziza yavanaga bamwe ku buyobozi abasimbuza abandi Gen. Major Evariste Ndayishimiye wari umujyanama mu bya gisirikare mu biro by’umukuru w igihugu, ndetse wari waranabaye Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, yahise ahabwa kuyobora INSS (ikigo giteganyiriza abakozi).
Kuva yari amaze iminsi mike yanditse asaba gusezera mu gisirikare akabyemererwa ako kanya, akaba yahise agirwa umuyobozi wa CNDD FDD, ibi nabyo biri mu byatumye benshi bibaza impamvu Nkurunziza yashyize imbaraga za gisirikare mu ishyaka.
Kuva mu gisirikare bikitwa ko yabaye umusivile, ubu akaba agiye mu mabanga y’ishyaka CNDD FDD, nabyo byashoboka ko yazashyira hanze ukuri ku rupfu rwa mugenzi we Adolphe Nshimiyimana.
Gusa icyaje gutera benshi urujijo ni uburyo Gen Adolphe Nshimiyimana yamaze imyaka 9 ayobora urwego rushinzwe iperereza, ayobora abo umuntu yakwita inzobere mu gutata, we yakwicwa hakabura uperereza bya kinyamwuga ngo anagaragaze uwamwishe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


