Ese ibibazo bikiri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bizarangira ryari?

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa by’ubucukuzi mu Rwanda ni bimwe mu bikorwa by’iterambere, ariko umuntu adapfa guhita abona umusaruro wabyo, dore ko usanga birangwa n’ibibazo bitarangira haba ku babikoresha ndetse no ku babikora.
[ad id=”44145″]
Amwe mu mabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ni nka Gasegereti, Colta, ubutare n’andi. Gusa iyo urebye imikorere n’imitunganyirizwe yayo, wakwibaza niba hari inyungu runaka kuba bicukurwa bitanga bityo ugasanga nta gisubizo gifatika ushobora guhita ubona.
Ibikorwa by’ubucukuzi byatangiye hambere mu gihe cy’ubukoloni. Nyuma byaje kugenda bivugururwa bitewe n’uko buri wese yasaga n’uwikorera, bizamo akavuyo ndetse no kubikora mu buryo butari ubwa kinyamwuga.
Mu mwaka wa 2012, nibwo hashyizweho ishyirahamwe ry’abacukuzi mu Rwanda, ubu rigizwe na kampani zigera kuri 270.
Kugeza ubu, abakora ubucukuzi baracyataka inzara kuko batabasha kuba basaba inguzanyo mu mabanki kuko hakirimo ibibazo bitandukanye bituma banki zitakwemera kubaha inguzanyo.
Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2016, u Rwanda rwifatanyije n’isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi. Muri uyu muhango, hakaba hagarutswe kuri bimwe muri ibi bibazo bikomeje kugenda bigaragara muri uyu mwuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abacukuzi mu Rwanda, Frank Butera yasobanuye ko impamvu nyamukuru ituma abakora uyu mwuga batabasha kuba babona inguzanyo mu mabanki ari uko nta ngano y’amabuye iba izwi ku buryo umuntu yakwizera ibizavamo.
Yagize ati ”usanga hari ibimenyetso by’uko hari amabuye y’agaciro, ariko ntago tuba tuzi ingano yayo. Ubwo rero ntago wakwaka inguzanyo udafite gahunda ifatika.”
Ibi na none bikaza guhura no kuba abahagarariye ibi bikorwa bahora mu bushakashatsi bwo kumenya ahari amabuye y’aagaciro ariko abacukuzi bakaba bibaza impamvu ubwo bushakashatsi butarangira.
Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abacukuzi bwatangaje ko ubushakashatsi butazigera burangira kuko amabuye ahoraho ndetse akaniyuburura.
[ad id=”44145″]
Gusa ngo leta ishobora kugira icyo ifasha ku gukora ubushakashatsi ariko ikibazo cy’abacukuzi batabasha kubona inguzanyo mu mabanki cyo kiracyari ingorabahizi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *