Ni kenshi iyo abantu bagaruka ku mateka ya Nyagakecuru batibagirwa no kuvuga ku ijambo “Ibisi bya Huye” ibi ku bakiri bato cyangwa abataragiye bakurikirana amateka y’u Rwanda ntibazi ubusobanuro bwaryo ndetse na nyiri kwitirirwa ibyo Bisi ari we Nyagakecuru bibaza uwo ari we.

Ubusanzwe Ibisi, ni uruhererekane rw’imisozi runaka iherereye mu gace runaka ariho hanakomotse Ibisi bya Huye bitewe n’uko hari umusozi uhanitse.
Uyu musozi wamenyekanye cyane ubwo waturwagwaho n’umukecuru Benginzagi uzwi ku izina rya Nyagakecuru wahanganye n’umwami yifashishije amarozi.
Kuri ubu itongo rya Nyagakecuru riri mu bushorishori bw’umusozi wa metero 2400 mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Sovu, ugereranyije ni nko muri kirometero zisaga ebyiri.
Bamwe mu bashesha akanguhe ndetse n’abandi bagiye bandika kuri Nyagakecuru wari warigaruriye uyu musozi uherereye mu karere ka Huye bavuga ko yari umugore wigometse ku mwami Ruganzu II Ndori.
Amateka agaragaza ko Nyagakecuru yaje guhangana n’umwami nyuma y’uko ingoma y’umugabo we Samukende wo mu benegwe atsindiwe n’ingoma nyiginya ari nayo Ruganzu yabarizwagamo.
Mu gihe cy’intambara zo kwagura u Rwanda ni bwo imbaraga za Nyagakecuru zagaragaye ubwo yahanganaga na Ruganzu nyuma y’urupfu rw’Umwami utaragize ibigwi ari we Samukende wari umugabo wa Nyagakecuru.
Amakuru avuga ko ngo Nyagakecuru yari afite inzoka nyinshi zamurindaga yororeraga mu mahwa y’ibitovu akaba ari zo zamurindaga abashobora kumutera ariko ngo muri izo nzoka hakabamo inzoka imwe idasanzwe yahashyaga abanzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo imyaka ishize ari myinshi ngo mu mpinga z’uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero ibihumbi 2400 haracyagaragara bimwe mu bigaragaza ko koko hatuwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


