Bwiza

Ese igitsina gisiramuye cyumva uburyohe kimwe n'ikidasiramuye mu mibonano mpuzabitsina?

Ad Restricted
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Kuwa Gatanu, 30 Ukwakira 2020 saa 17:26
Iminota 2 yo gusoma4 Abasomye
Ese igitsina gisiramuye cyumva uburyohe kimwe n'ikidasiramuye mu mibonano mpuzabitsina?

Mu gihe hari abibwira ko kwisiramuza ari umuti w’ibanze ku barangiza vuba, inzobere ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko igihe cyo kurangiza kijya gusa n’icy’utarisiramuje.

Imbuga nka Healthline na doctissimo.fr nyuma yo kuganira n’inzobere zitandukanye, zatangaje ko abagabo benshi basiramuye bagira ibyumvo bimeze kimwe n’iby’abatarasiramuwe n’ubwo hari abandi bakomeza kuribwa n’inkovu ibihe byose cyangwa se bakabona ibitsina byabo bitababereye.

Ibyo kuribwa n’igitsina ariko ngo ntibikunze kubaho kuko hari n’abo usanga kirya badasiramuwe, ngo biterwa n’imiterere y’umubiri wa buri wese.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kurangiza (gusohora) na byo ngo biba ari bimwe, haba ku usiramuye cyangwa se waba udasiramuye kuko iki gikorwa kidahinduraho ikintu kinini, ari na yo mpamvu ngo abantu badakwiriye gufata gusiramurwa nk’aho ari umuti wo kutarangiza vuba, ko byose ari mu mutwe (ubwonko).

Iki gikorwa kigabanya ububobere buba ku gitsina cy’umugabo kandi ubwo bubobere ni bwo bufasha virusi itera SIDA kwinjra mu mubiri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Bitewe n’uko ibyago byo kwandura ku muntu wasiramuwe ari bike ugereranyije n’utarabikorerwa iyo bombi batakoresheje agakingirizo, ushobora kuba watekereza kudakoresha agakingirizo ku wo mutizeranye ariko burya ni ngombwa.

Gusiramurwa ngo bikaba bigira akamaro kanini, kabone n’ubwo hari imiryango ibirwanya ikanatuma abakuze batita ku kubikorera abana babo bibwira ko ari igikorwa kitarangira.

Iyi miryango yemeza ko ari uburwayi gukuzaho agahu k’abana kuko baba bazabyihitiramo bamaze kwimenyera gutandukanya icyiza n’ikibi.

Dore impamvu zishobora gutuma wahitamo gusiramurwa:

1. Gusiramurwa ku mpamvu z’isuku nk’aho amazi ari make cyangwa hari ubushyuhe.

2. Iki gikorwa kandi gishobora guterwa n’idini (musulmans, judaiïsme).

3. Ushobora no kubikora ku bushake aho binakorerwa abana bakivuka.

4. Hari n’ighe ubitegekwa na muganga abonye uko agahu kawe gateye cyangwa indwara.

Gusiramura ni igikorwa cyo kwa muganga, aho babaga agahu gakikije umutwe w’igitsina cy’umugabo maze uwo mutwe ugasigara hanze.
Uku gusiramurwa rero ngo ni byiza ku baba mu madini cyangwa mu miryango ibyemera nko mu basilamu (musilmans) cyangwa judaiïsme n’ubwo ku bandi babifata nk’aho ari ikizira kuri bo.

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.