Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri basoje amasomo muri kaminuza y’igihugu yibukije uru rubyiruko kwitegura guhanganira ku isoko ry’umurimo, gusa ugasanga hari abarigonganiraho kubera amasomo bize asa kandi bari mu mashami atandukanye.
Kagame yagize ati “ Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha, ntabwo ari byo! hari ibindi bibategereje imbere, ibindi biteye ukundi, muzahangana n’ipiganwa hanze aha ku giti cyanyu cyangwa se no ku gihugu ubwacyo, u Rwanda kugirango rubeho rutere imbere, kugirango namwe ubwanyu mutere imbere hari n’abandi babishaka, hari ubwo muzapiganira ibintu bike buri wese kandi ari benshi bidakwiriye umubare w’ababishaka, ku isoko ry’umurimo ntabwo buri wese abona umurimo uko abyifuza, imirimo ishobora kuba mike kuruta n’abo bayishaka,”
Ubu hagezweho ikibazo cya MINISANTE n’abize Clinical medicine, ababikurikiranira hafi bavuga ko iki kibazo kitari mu by’ubuganga gusa kuko amasomo atangwa mu Rwanda afite ukuntu agongana ku isoko ry’umurimo ndetse ko impamvu iki kibazo ari cyo cy’umvikanye ari uko abaganga babonye hafi ugomba kuryozwa ibibazo yabateje naho ubundi ngo ni rusange mu burezi bwo mu Rwanda
[ad id=”44145″]
N’ubwo intambara iri muri MINISANTE ariyo yumvikanye mu buryo bweruye ikajya no mu itangazamakuru, ikibazo cy’amasomo atangwa mu burezi bwo mu Rwanda agonganira ku isoko ry’umurimo kiri ku rwego rwo hejuru kurenza uko MINEDUC, abategura integanyanyigisho n’abandi barebwa n’uburezi babitekereza.
Kuri ubu hari kuvugwa ikibazo cy’amakimbirane ari muri Minisiteri y’ubuzima n’abanyeshuri bize Clinical Medicine and Community Health muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CMHS, iki kibazo gishingiye ku kuba aba banyeshuri barize aya masomo mu gihe cy’imyaka ine none kuri ubu bose amaso yaheze mu kirere.
MINISANTE itangiza aya masomo abayiga bizezwaga kuzayobora Ibigo Nderabuzima, kujya gukorera ku bitaro byo mu cyaro cya kure, kugabanya umubare w’abarwayi bahabwa Transfert bajya mu bitaro bikuru ndetse no gukumira indwara mu baturage, ariko kuri ubu aba bakaba baraheze mu gihirahiro kuko nta kazi bahabwa nk’uko bari barasezeranyijwe ndetse bakaba batanagaragara kuri lisiti z’abanyamwuga ba MINISANTE ishakira akazi.

Mu matamatama aba banyeshuri bemeza ko ikibazo cyabo gikomeje kuburirwa umuti bitewe n’uko hari abize General Medicine basanzwe kuri lisiti ya MINISANTE aba akaba ari bo baba bihishe inyuma y’ikemuka ry’iki kibazo bitewe n’uko byinshi mu byo bazakora bisa nk’ibya General medicine bakaba badashaka ko bahanganira mu kazi.
Kimwe mu byo abize mu Rwanda bagaragaza nk’imwe mu mpamvu ituma isoko ry’umurimo rikomeza kuba rito ni imiterere y’amwe mu mashami abanyeshuri baba barize bayarangiza bagasanga ibyo bize uretse no kuba bidakenewe ahubwo bagasanga bitanazwi mu Rwanda, ibi nibyo bituma abarangije kwiga batagira imipaka mu gushakisha akazi kuko dipolome yo mu bwarimu ishobora no gukoreshwa mu itangazamakuru kimwe n’andi masomo menshi agenda agongana muri ubwo buryo.
Amwe mu masomo avugwaho kugongana ku isoko ry’umurimo ni ayiganje mu bumenyi rusange, ubwa mbere hagongana Political science, Administrative Sciences, Public Administration na Development Studies n’ubwo aya masomo akenshi atangwa ku rwego rw’impamyabumenyi zo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu abayize bakunze kugonganira ku isoko ry’umurimo
Hari abiga Environmental Health bavuga ko amasomo yabo agongana n’ay’abiga ubumenyi bw’isi (Geography) ibyo babivuga mu gihe abiga ubu bumenyi n’abo hari ubwo bavuga ko bagonganira mu kazi n’abiga ubutabire (Physics).
[ad id=”44145″]
Amasomo atangirwa muri faculty of Arts and social sciences bo bararize barihanagura, uwize indimi agera hanze agasanga hari abandi barangije mu bijya gusa nk’izi ndimi nk’ubusemuzi (Translation), ubunyamakuru, ndetse n’ubwarimu rimwe na rimwe.
Iyi nkuru yibanze ku masomo yo mu bumenyi rusange kuko mu buryo buziguye aba ari bo baganiriye n’umunyamakuru mu buryo bw’ibiganiro bitagamije gutanga amakuru aho bagaragazaga imbogamizi ziri mu burezi bwo mu Rwanda.
Gusa iki kibazo gishobora kuba kitarafata intera mu biga imirimo y’ubumenyingiro, abiga ubumenyi ngiro bo bavuga ko ikibazo kitari ku isoko ry’umurimo kuko ngo abarangiza aya masomo bo ahanini batajya basaba akazi kuko ubwabo batozwa kwihangira akazi.
Uretse igishoro abiga ibijyanye n’ubumenyingiro bavuga ko kigorana kuboneka, muri rusange aba bemeza ko hari intambwe leta yateye mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri,

[ad id=”44145″]
Abanyeshuri biganjemo abiga ubumenyi rusange basaba Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) kugira ivugurura mu mashami yose ya kaminuza, ibi bikajyana ndetse no gutegura integanyanyigisho zumvikanisha neza icyo uzaziga azakora mu kazi azasaba.
Aba kandi basaba ko ibigo bya leta n’abikorera batanga akazi bajya bagerageza kutagonganisha abize ibintu bitandukanye bagahamagarira abantu gusaba akazi kajyanye n’ibyo bize, ibi banashimangira ko aribyo bizatuma MINEDUC imenya neza amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


