Ese iyo Leta imenye ibi ikora iki?-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Nubwo Ikinyamakuru Bwiza.com kitabasha kugera mu gihugu hose, iyi nkuru mu mafoto irerekana ko hari aho umuntu agera akibaza niba ari mu Rwanda. Abayobozi mu nzego zose, ba minisitiri bashinzwe uturere ndetse n’imiryango itari iya Leta, hari icyo bashobora gukora, aba banyarwanda nabo bakabona ku byiza by’urwababyaye.

Nyanza 222

Hakorimana Jean, utuye mu Karere ka Nyanza ,umurenge wa Muyira. Yahingiye umukuru w’umudugudu imibyizi itatu ngo azamuhe amabati, ariko birangira ayamwimye none inzu yatangiye kurengerwa n’ibyatsi, ngo kuko Gitifu w’akagari we yasabye ibirenze ubushobozi bwe.

gicumb

Muri Gicumbi hari imiryango isaga 1000 itagira ubwiherero

Nyanza 1

nyanza

Iyi nzu iri mu murenge wa Muyira ibamo umuryango w’abantu batanu, igizwe n’inkuta eshatu, kandi imaze imyaka myinshi ari uku imeze. Bemerewe amabati, ariko iyo bubatse yamezemo ibyatsi.

Nyamagabe

Nyamagabe: Ni mu kagari ka Kigeme, mu mudugudu wa Gakoma, mu murenge wa Gasaka, ubu ni ubwiherero bw’umwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka.

Nyamagabe 2

Nyamagabe/Gasaka/Kigeme, mu mudugudu wa Gakoma. Iyi nzu ibamo umuryango wa Bavakure, afite umugore n’umwana. Batuye mu mudugudu w’abahejejwe inyuma n’amateka, mu nsi gato n’inkambi y’abanyekongo ya Kigeme. (amabati yagenewe bivugwa ko yatwawe nuwari umuyobozi w’Akagari ka Kigeme Nkundimana Noel ubu unafunze). Hafi y’aha kandi, hari izindi nzu zubatswe, ibiti bigera aho bibora inzu ikagwa batarahabwa amabati, nyamara baragiye kubaka bamaze kuyemererwa.

 
nyabihu

Nyabihu mu murenge wa Jenda , ubu ni ubwiherero kandi aha ni kumuhanda nyabagendwa

GASABO

Gasabo : Ubu ni ubwiherero bw’abaza mu isoko rya Nyacyonga rirema kabiri mu cyumweru kandi abarikoreramo batanga umusoro

Kabaya

Nyabihu: Aba ni abanyeshuri ku kigo cya Kibihekane mu murenge wa Rambura(ahahoze ari mu kazu, aho uwari Perezida Habyarimana avuka)bari bajyanye mugenzi wabo kwa muganga,nyamara umuyobozi w’ikigo (Director) ngo agira imodoka, kandi aho bagiye yagerayo. Gusa ngo biramenyerewe ko iyo barwaje umwana warembye bamushyira mu ngobyi abana akaba aribo bamujyana kwa muganga

Karongi

Uwirinze Esperance, ni umubyeyi w’abana bane mu kagari ka Gitarama umudugudu wa Josi mu Murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi. Avuga ko yashyizwe mu cyiciro cya gatatu, kandi kuva mu mwaka wa 2008 abayeho mu buzima bugoye, ku buryo kurya kuri we n’urubyaro rwe bigoye cyane.

Huye

Mu murenge wa Kinazi, akarere ka Huye, abacuruza inyama babagira mu ishyamba, kandi iryo shyamba abarema isoko niryo bitumamo, ubundi bwakwira hakabera igobe ry’imbwa, yemwe ngo hari n’abaryifashisha nk’icumbi ry’akanya gato (lodge). Kwinjira muri iri shyamba, amaso aba acunga imbwa zirimo zirwanira amayezi n’amagufwa, kandi ishyamba ririmo ibiti by’amahwa. Amatwi aba abanguye, wumva aho ingurube ijwigira bayitaye ku munigo, ihene ihebeba, ibyuma bityazwa ku bindi. Amazuru urayapfuka kubera umunuko w’amayezi, impu n’ubwoya bwogoshwe ku kabenzi. Kandi hateganye n’ibiro by’umurenge.

nyabihu 33

Nyamagabe 1

Nyamagabe: Uyu mubyeyi atuye mu kagari ka Remera mu murenge wa Gasaka. Afite abana batanu kandi umugabo arafunzwe. Inzu yaramugwiriye, akagari kamukodeshereza inzu y’ibihumbi 10 kwa Hatekimana Frodouard, amaramo amezi ane. Igihe cyo kwishyuza ku murenge, basanga yashyizwe mu cyiciro cya gatatu, baramushwishuriza ngo agende abe aho abonye, ntibamwishyurira. Ari hagati y’urupfu n’umupfumu, arabundabunda aho mu itongo rye.

Ese nubwo iyi atari ishusho y’igihugu cyose, bizavugwa kugeza ryari? Aya mafoto ni ayo mu Rwanda, igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza. Ese aho iyi miyoborere ntiyaba irangirira i Kigali gusa? None se ko ibi umugenzuzi w’imari ya Leta(Auditor General) atabireba ngo PAC isabe ibisobanuro, aba baturage baharirwa nde?

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hashize icyumweru isi yose yizihije umunsi wo kubona amakuru, UNESCO izirikana ko amakuru atabonetse ngo atambutswe, habaho iterambere rya bamwe, kandi abayobozi bajya bicinya icyara ngo barayobora, nyamara hasi hakiri ibibazo. Gahunda za Leta nazo ntizagerwaho abayobozi n’abayoborwa bataganiriye ngo bahuze gahunda, byose bikorwa n’itangazamakuru. Mu bushobozi rifite bwa ntabwo, bizagorana ko Kigali imenya uko bihagaze bya nyabyo mu turere n’imidugudu nk’ibi biri mu mafoto.

Perezida Kagame ati, “Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine ugasiga abandi, ariko iyo ushaka kugera kure, urinda abandi mukajyana, ntubasige”. izindi nzego zagombye kurinda itangazamakuru bikajyana, kugira ngo bigere kure, nta terambere ry’umwe.

Zimwe mu nkuru bifitanye isano, izindi wakora ku ifoto ugahita ubasha kuzisoma http://mobile.bwiza.com/nyamagabe-abishyuzwa-imitungo-baragurisha-bagacikishwa-naho-abishyuye-gitifu-akabika/
http://mobile.bwiza.com/muhanga-abaturage-batereranwe-ninzego-zibanze-basaba-perezida-kagame-kubarenganura/
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *