Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko amasezerano ziheruka kugirana n’u Rwanda i Kigali ntaho ahuriye no gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda nk’uko byakomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 19 Nzeri 2020, nyuma y’aho inyandiko y’amapaji atandatu igaragaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari kopi y’amasezerano yashyizweho umukono, ku itariki 28 Gicurasi 2020, na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Nyafurika, APAnews, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kugira byinshi bavuga kuri aya makuru bamwe bibaza impamvu Leta y’u Rwanda yakwemera iyo ntambwe y’Abanyamerika.

Bavugaga ko aya masezerano avuga ko abakozi b’igisirikare cya Amerika cyangwa abo cyahaye amasezerano y’imikoranire bemerewe kwinjira no gukorera mu Rwanda batagenzuwe n’inzego z’u Rwanda, ndetse umusirikare wa Amerika cyangwa uwahawe akazi adashobora gufatirwa mu Rwanda uko byaba bimeze kwose. Ngo bashobora kandi kuzana ikintu bashatse mu Rwanda nta musoro baciwe.

Umuvugizi wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Janet Deutschsaid, yavuze ko amasezerano nk’aya arebana n’ingabo yashyizweho umukono mu bihugu byinshi hirya no hino ku Isi, ariko ahakana ko hari aho bihuriye no gushing ibirindiro bya gisirikare (Military Base) mu Rwanda.

Ati: “Nabonye ikinyoma kimwe ku mbuga nkoranyambaga ko Amasezerano ya status y’ingabo bivuze ko Amerika izaba ifite ibirindiro mu Rwanda. Ntabwo rwose ari ukuri.”

Yakomeje agira ati: “Ingero z’ibindi bihugu dufitemo amasezerano nk’aya ariko tudafitemo ibirindiro ni: Cap Vert, Cameroun, Guinea, Eswatini (icyahoze ari Swaziland) n’ibindi byinshi.”

Izo nyandiko zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zashishikaje cyane Abanyarwanda baba mu buhungiro bamwe bemeza ko Igisirikare cya Amerika cyahoze kifuza gushinga ibirindiro mu karere kuva mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko benshi mu barwanya aya masezerano, bose bavugira hanze y’igihugu, batayishimiye kuko bumva azabangamira imigambi yabo yo guhatira Guverinoma y’u Rwanda kugirana nabo imishyikirano, aho bifuza ko igihangange nka Amerika cyacana umubano n’u Rwanda aho gukomeza kugirana narwo andi masezerano.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zikomeje kuza ku isonga mu baterankunga bakuru b’u Rwanda, aho muri Nyakanga ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’iterambere y’imyaka 5 ya miliyari 605 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19 kandi, Amerika yahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’amamiliyoni byo gufasha gukomeza guhangana n’iki cyorezo.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    Wowe mwanditsi. Menya ko abanyarwanda badasinziriye uko ubitekereza. Itegeko nshinga twitoreye ingingo ya 169 mugika cyayo cya 10. Irabisobanura byose. Ariko biratangaje kubona umuntu ku giti cye nka Dr.Biruta asinya amasezerano nkariya atabanje byibuza kubaza inteko ishinga amategeko kdi aziko binyuranye nitegeko nshinga abaturage bitoreye. Ese arusha H.E gusinya cg gukunda igihugu?

  2. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?

  3. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    Aya masezerano aranejeje bidasubirwaho ku giti cyanjye

  4. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    Aya masezerano aranejeje bidasubirwaho ku giti cyanjye

  5. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    Aya masezerano aranejeje bidasubirwaho ku giti cyanjye

    1. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
      Bwaba biteze inkeke kuko gucungirwa umutekano nikindi gihugu iyo hajemo agatotsi baba bameze kabisanzuye

    2. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
      Bwaba biteze inkeke kuko gucungirwa umutekano nikindi gihugu iyo hajemo agatotsi baba bameze kabisanzuye

  6. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    Aya masezerano aranejeje bidasubirwaho ku giti cyanjye

    1. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
      ahubwo nibaze batuzanire intambara nihe baba hari amahoro

    2. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
      ahubwo nibaze batuzanire intambara nihe baba hari amahoro

  7. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    Amasezerano nkayo yongunshiga ibirindiro bya gisirikare cya America mu Rwanda nanjye nduva ntabyinshimira rwose kuko baba bagiye kundu control bihambaye,rwose ntibizabe!ubu coloni bwaba bukomeje.

  8. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    Amasezerano nkayo yongunshiga ibirindiro bya gisirikare cya America mu Rwanda nanjye nduva ntabyinshimira rwose kuko baba bagiye kundu control bihambaye,rwose ntibizabe!ubu coloni bwaba bukomeje.

  9. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    U Rwanda ruganiriye n’ America , Israel … Bagashinga ibigo bya gisirikare mu Rwanda numva ntacyo byaba bitwaye kuko nka USA hari ibihugu ifitemo ingabo Kandi ubona ntacyo bitwaye ibyo bihugu ahubwo ibyo bibyungukiramo. Love Rwanda love USA love Israel…

  10. Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
    U Rwanda ruganiriye n’ America , Israel … Bagashinga ibigo bya gisirikare mu Rwanda numva ntacyo byaba bitwaye kuko nka USA hari ibihugu ifitemo ingabo Kandi ubona ntacyo bitwaye ibyo bihugu ahubwo ibyo bibyungukiramo. Love Rwanda love USA love Israel…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *