Perezida, Nicolas Maduro, kuri uyu wa Gatatu yasabye ingabo z’igihugu cye kuryamira amajanja nyuma y’amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavugaga ko mu mwaka ushize perezida Donald Trump yagaragaje ibitekerezo byo gutera Venezuela.
“ Ntimushobora kugabanya uburinzi n’isegonda, kubera ko tuzarinda uburenganzira bukomeye igihugu cyacu cyagize mu mateka yose yacyo ,” ibi perezida Maduro akaba yabivugiye mu birori bya gisirikare mbere yo kongeraho ko ayo mateka ari ayo kubaho mu mahoro.
Perezida Maduro yakomoje ku nkuru yigeze gusohoka mu kinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ngo muri Knama umwaka ushize perezida Trump yabajije abajyanama be muri politiki mpuzamahanga niba bishoboka gutera Venezuela, igihugu ubutegetsi bwe bufata nk’ubwamunzwe na ruswa kandi bw’igitugu.
Iki gitekerezo ngo Trump akaba yarakigize muri Nyakanga 2017 mu nama ku bihano igihugu cye cyashyiraga kuri Venezuela nk’uko CNN yabitangaje ivuga ko yabibwiwe n’umwe mu bayobozi bakuru.
Abajyanama ba Trump ngo bahakanye gutera Venezuelakimwe n’abandi bayobozi bo muri Amerika y’epfo perezida Trump yari yagejejeho iki gitekerezo.
Perezida Maduro rero avuga ko aya makuru ashyigikira nk’uko abyibwira ko Trump ashaka kugaba ibitero bya gisirikare kuri Venezuela ngo yigarurire amariba manini ya peteroli y’iki gihugu. Maduro akaba yanavuze ko iki kibazo Trump yakibajije abajyanama be nyuma y’uko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela basuriye White House, akavuga ko Atari ibintu byahuriranye gusa.


