Ese kunezeza umugore birashoboka?

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo kunezeza umugore ari inshingano z’umugabo, nk’uko umugore nawe agomba kwita ku mugabo we kugirango bubake urugo ruhire kandi rubanejeje, ikibazo gikunze kubaho ni uko ibinezeza umugore biba bitandukanye cyane n’ibyo umugabo atekereza, bishatse kuvuga ko abagabo benshi bibeshya mu gushaka kunezeza abagore babo.

Umunyabwenge Sigmund Freud wabayeho mu mwaka wa 1856 kugeza mu mwaka w’1939, benshi bakunze kumusanga mu bitabo bitandukanye by’ubumenyamuntu (psychologie), ajya kurangiza ubuzima bwe, yagize ati “maze imyaka mirongo 30 nshakisha icyanyura umugore, ariko na nubu sindabasha gusubiza icyo kibazo. Mbese ni nde wambwira ikinyura umugore, akumva anezerewe?”

Ushobora kwibwira uti hari kera, ariko ikibazo aho gukemuka, iyo witegereje, ubona kigenda kiyongera kuko muri iki gihe hari imvugo yateye ngo “zirara zishya, bwacya zikazima”.

Aha kandi, ikigaragara ni uko bamwe mu bagabo bitotomba ngo abagore babo bashakira kunyurwa ku bandi bagabo, abandi bakabyemeza muri aya magambo ngo “nubona umugore n’umugabo bagenda baseka mu modoka, uzahite umenya ko atari uwe!” . Ariko ugerageje, ugashyira mu bikorwa bimwe mu bintu bigera kuri bine tugiye kubabwira, umugore wawe ntiyazarota areba ku ruhande, yewe keretse aka ya kamere bavuze ngo idakurwa na reka.

1. Uburyo bwa mbere rero bwo kunezeza uwo mwashakanye, mu yandi magambo umugore wawe, harimo kumutega amatwi. Ibyo bishatse kuvuga iki? Biravuze ngo umugabo yihatira kumva umugore we, amufashe mu byo akeneye, kuko, ibyo akeneye bityo bimutera kunyurwa mu buzima bwe. Umugabo agomba kumenya no kumva neza ibigoye umugore we, ibimubabaje, ibimushimishije kandi ibyo bisaba umugabo kubishyiraho umutima, akabyitaho kuko bidashoboka ko wanyura umugore wawe utazi ibyo akeneye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

2. Uburyo bwa kabiri ni ukubana nawe cyangwa se kuba hamwe nawe, bivuze gusangira byose. Aha harimo gufata igihe cyo kuba umugabo ari kumwe n’umugore we kuko rimwe na rimwe hari abagabo batabana n’abagore babo, mu by’ukuri, abenshi muri bo ni abafite akazi gakomeye, umunsi ushira undi ugataha, icyumweru kikarangira, ikindi kigatangira batabonana. Ni koko gukora ushakisha amafaranga yo kuzatunga urugo si bibi ariko ngo ikintu cyose kigira umwanya wacyo.

Ibyo kandi akenshi byerekana ko bamwe mu bagabo batazi neza icyo kubana n’umugore bishakiye bivuga, kuko bitavuze kurarana ku buriri bumwe, kugendera mu modoka imwe, si no gutahana amakwe, yemwe, si no gusangirira ku meza amwe ahubwo birenze ibyo. Bivuga gukina nawe, kuruhuka hamwe, kunezezanya,…

3. Uburyo bwa gatatu ni ukubaha umugore. Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye bazobereye mu bijyanye n’ubumenyamuntu bashaka kumenya igituma abagore bamwe batiyubaha. Icya mbere babonye kibitera ngo ni ukutubahwa n’umugabo wamushatse. Uko umugabo yitwara ku mugore we cyangwa se uko amwitaho ni nako umugore we yiyubaha. Iyo witegereje umugore uwo ari we wese, ubona neza uko umugabo we amuvugisha, uko amufata, uko amukunda cyangwa se amwitaho. Ibyo kandi umuntu abibonera ku buryo umugore yivugaho, ku gaciro yiha n’ibindi.

4.Uburyo bwa kane ni uguha umugore wawe urukundo. Umugore uwo ari we wese akeneye urukundo rw’umugabo we, akeneye guteteshwa. Burya nk’uko twakomeje tubigarukaho, umugore ntamera nk’umugabo. Ni nk’aho abeshwaho n’urukundo umugabo we amukunda. Ibyo bigaragarira ha handi aba ashaka ko amusubiriramo buri mwanya ko umukunda.

Naho yaba abibona ko ntako utagira, aba ashaka ko ukomeza kujya ubimubwira, hejuru y’ibyo ukongeraho imitoma ariko ikibabaje ni uko ibyo bisa nk’aho binanira abagabo cyane cyane, Abanyarwanda kuko mu muco wabo bakunda gusharira, gutontoma babwira nabi abagore babo ndetse bakagaragaza igitugu mu ngo zabo ! Nyamara baba bihenze ubwenge kuko ibanga rikomeye ari uko umugabo yarushaho guha umugore we urukundo, kuko umugore arushaho kwiyumvamo umunezero no kugira agaciro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ese kunezeza umugore birashoboka?
    Mwaramutse Bwana Kayiranga. Ndasaba imbabazi, ariko nkoresha Google Translate kubwibi, simvuga Kinyarwanda. Ariko mfite ikibazo kuri wewe niba bishoboka. Ni ubuhe busobanuro bw’amagambo “zirara zishya bwacya zikazima?” Mu buryo busanzwe kandi bw’ikigereranyo. Urakoze, Mubyukuri, Umunyeshuri muri Amerika.

  2. Ese kunezeza umugore birashoboka?
    Mwaramutse Bwana Kayiranga. Ndasaba imbabazi, ariko nkoresha Google Translate kubwibi, simvuga Kinyarwanda. Ariko mfite ikibazo kuri wewe niba bishoboka. Ni ubuhe busobanuro bw’amagambo “zirara zishya bwacya zikazima?” Mu buryo busanzwe kandi bw’ikigereranyo. Urakoze, Mubyukuri, Umunyeshuri muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *