Ese kwirinda Coronavirus birashoboka mu gihe abagenzi bagihekana muri za Shirumuteto?

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda kimwe n’Isi yose bikomeje gushyiraho ingamba zigamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana umubare w’abatari bacye cyane ko ubu kimaze kugaragara mu bihugu bisaga 100 ndetse hakaba hari n’impungenge ko gishobora no kuzagera mu bihugu byose bigize uyu mubumbe.

Nyuma y’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa n’inzego yaba iz’abikorera n’iza Leta, abatega imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali nabo baribAza uburyo kwirinda iki cyorezo byazashoboka mu gihe hari abakigenda bahekanye muri za bisi ziswe ‘Shirumuteto’ ndetse n’abatonda imirongo aho bazitegera bategereje kuzinjiramo.

N’ubwo kugeza ubu iki cyorezo kitari cyagaragara mu Rwanda, ntibivanaho ko u Rwanda rugomba kucyirinda hakiri kare kugira ngo umunsi kizahagerera u Rwanda ruzabe rwiteguye kukirwanya. Iyi ni yo mpamvu Leta kimwe n’inzego zitandukanye ikomeje gukaza ingamba inashyiraho amabwiriza abaturage bagomba gukurikiza kugirango kirusheho gukumirwa hakiri kare.

Zimwe mu ngamba zafashwe ni izikubiye mu itangazo rya Minisitiri w’intebe, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na minisiteri y’ubuzima yose akubiyemo ingamba zo kurwanya no gukumira iki cyorezo cya Covid-19.

Nyuma y’uko gusuhuzanya mu ntoki no guhoberana bibujijwe kimwe no kwitsamurira cyangwa gukorora mu ruhame, kiliziya Gatolika nayo kuri uyu wa Gatandatu yashyizeho amabwiriza ahindura bimwe mubyo yakoraga mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Kugeza ubu abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ntibazongera kujya bahana amahoro ya kirisitu mu misa nk’uko bisanzwe ndetse no gukora ahabaga amazi y’umugisha kuko ubu atagihari nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’nama y’abepisikopi mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibitaramo n’ibirori by’imyidagaduro nabyo bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus aho ku ikubitiro hahagaritswe ibitaramo bibiri, icyari cyatumiwemo Cecille Kayirebwa n’icya Adrien Misigaro byombi byahagaritswe habura amasaha make ngo bitangire.

Abantu benshi cyane cyane abakora ingendo muri za bisi ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter barimo kwibaza uburyo kwirinda iyi ndwara bizashoboka mugihe gusuhuzanya no guhoberana byabujijwe nyamara mu Mujyi wa Kigali abagenzi bakigenda begeranye cyane cyane muri za bisi nini zizwi nka Yutong ubu zahawe akabyiniriro ka ‘shirumuteto’ kubera uburyo bamwe bagendamo bicaye abandi bahagaze kandi ari benshi bagenda bakoranaho.

Abagenda muri izi modoka iyo urebye neza usanga gukoranaho no kwanduzanya byoroshye kubera ko hari imyanya myinshi abagenzi bagenda bahagazemo hakaba hari n’utundi tuntu tw’udushumi bafataho kugirango batagwa noneho bakagenda badusimburanaho umwe avaho undi akajyaho nawe agafataho.

Ikindi ni uko usanga aho bategera izi modoka mu Mujyi wa Kigali, urugero nko muri gare yo mu mujyi ahazwi nka Down Town, Nyabugogo n’ahandi abazitega baba batonze umurongo muremure babyiganira kuzinjiramo.

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko harimo kurebwa uburyo mbere yo kwinjira mu modoka abagenzi bajya babanza gukaraba isabune yabugenewe mu buryo bwo kwirinda kwanduzanya gusa ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali wo nta kintu wari watangaza ku bijyanye n’uku guhekana muri za ‘Shirumuteto’ no guca umubyigano ahategerwa imodoka.

N’ubwo izi mbogamizi zikiri kugaragazwa ariko ntawakwirengagiza ko Leta y’u Rwanda n’inzego zitandukanye imaze gufata ingama zifatika ku buryo nibura Abanyarwanda bashobora kugira ikizere ko igihugu kiteguye kurwanya iki cyorezo mu gihe cyazaba kigaragaye mu Rwanda izitari zafatwa hakubiyemo na serivisi zijyanye n’ingendo nazo twizeye ko uko iminsi ishira bizajya bishakirwa ibisubizo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ese kwirinda Coronavirus birashoboka mu gihe abagenzi bagihekana muri za Shirumuteto?
    Mwiriwe neza, Ukuntu bikwiye gukorwa agence zose zigire gahunda yo gutera (spraying)umuti(disinfectant) mumodoka buri gitondo, noneho kumuryango wimodoka bahashyire umuti wo mwicupa wo gukaraba, nibiba bihenze bahashyire isabune n’amazi meza, uwinjiye we abanze akarabe.Izo za shirumuteto babigenje bityo ntakibazo cyabamo.Ikindi Rura ishyireho inspection team ireba ko ayo mabwiriza yubahizizwa with favour.murakoze

  2. Ese kwirinda Coronavirus birashoboka mu gihe abagenzi bagihekana muri za Shirumuteto?
    Mwiriwe neza, Ukuntu bikwiye gukorwa agence zose zigire gahunda yo gutera (spraying)umuti(disinfectant) mumodoka buri gitondo, noneho kumuryango wimodoka bahashyire umuti wo mwicupa wo gukaraba, nibiba bihenze bahashyire isabune n’amazi meza, uwinjiye we abanze akarabe.Izo za shirumuteto babigenje bityo ntakibazo cyabamo.Ikindi Rura ishyireho inspection team ireba ko ayo mabwiriza yubahizizwa with favour.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *