U Bufaransa bugiye kohereza indege z’intambara za Mirage muri Ukraine nyuma yo kongererwa ubushobozi, ariko amezi make nyuma y’igihe cyari giteganyijwe.
Muri Kamena, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasezeranyije ko indege za mbere z’intambara za Mirage 2000 zizashyikirizwa Ukraine mbere y’impera z’umwaka wa 2024. Ubu ariko, Kyiv ntizakira izi ndege kugeza mu mwaka utaha.
Ku itariki ya 8 Ukwakira, Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu, yatangaje ko itangwa ry’izi ndege rizatinda gato kandi ko u Bufaransa buzohereza indege muri Ukraine mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Ikinyamakuru cy’inzobere mu nkuru za gisirikare cyitwa Defence News cyatangaje ko isosiyete y’Abafaransa, Dassault Aviation, yakoze indege zigera kuri 600 za Mirage 2000, kimwe cya kabiri cyazo zoherezwa mu bihugu umunani, birimo u Bugereki, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Taiwani. Indege ifite uburebure bwa metero 14 z’uburebure, ifite amababa ya metero 9. Ifite uburemere butarenze ibiro 7.500 (16.500 pound), ikagenda ku muvuduko ntarengwa wa kilometero 2700 mu isaha (1.680 miles/h).
Mirage 2000-5 ni verisiyo igezweho y’izi ndege z’intambara, ifite radar igezweho kandi ishobora gutwara misile zikoreshwa mu kirere (air to air missiles. Ishobora kandi gutwara cruise missiles zo mu bwoko bwa SCALP-EG zirasirwa mu kirere, u Bufaransa busanzwe buha Ukraine.
Oleh Katkov, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’inzobere mu nkuru za gisirikare cyo muri Ukraine, Defence Express, yizera ko indege z’Abafaransa zishobora gushimangira cyane ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine.
Yatangarije DW ati: “Inshingano za mbere kandi z’ingenzi za Mirages ni ukurinda ikirere, cyane cyane mu guhangana na za cruise missiles ndetse n’ibitero bya drone.”
Mu nyandiko yanditse ku rubuga nkoranyambaga X (rwahoze ari Twitter), Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Lecornu, yakomeje atangaza ko Mirage zizashyikirizwa Ukraine zizabanza kuzamurwa ku bipimo bigezweho.
Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Mirage 2000 ni zo zafashije igihugu cya Israel guhangana n’ibihugu hafi ya byose bituranye mu ntambara y’iminsi 6 kandi kikabitsinda kubera ubushobozi izo ndege zari zifite muri za 60.


