Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, abazi umubano wihariye Perezida wa Congo-Kinshasa , Joseph Kabila Kabange yari afitanye n’ umukambwe Mugabe bagiye batangaza ko uko byagenda kose ababajwe n’ ibikorewe inshuti ye.
Nta gitangaje kirimo kuba, Perezida Joseph Kabila yababazwa n’ ibyabaye kuri Robert Mugabe kubera inyungu runaka zabahuzaha ariko ku rundi ruhande yari n’ inshuti magara ya se, Laurent Desire Kabila.
Igihe Mzehe Laurent Desire Kabila yaraswaga n’ umusirikare wamurindaga ku itariki 16 Mutarama 2001, bagerageje kumuvurira i Kinshasa biranga biba ngombwa ko bamujyana ku bitaro bya gisirikare by’ i Harare muri Zimbabwe ni naho yaje kugwa.
Akimara kumva iyi nkuru y’ incamugongo, Perezida Robert Mugabe yari mu nama y’ Abakuru b’ ibihugu i Yahounde muri Cameroun, icyo yahisemo gutaha muri Zimbabwe kujya gusezera bwa nyuma ku nshuti ye Laurent Desire Kabila, se wa Joseph Kabila uyobora Congo-Kinshasa kugeza magingo aya.
Perezida Joseph Kabila yakiriye ate ibya Robert Mugabe ?
N’ ubwo ku giti cye, Perezida Joseph Kabila atigeze agira icyo atangaza, ikinyamakuru ‘La Tempà ªte des Tropiques’ cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti « Kinshasa ibabajwe n’ uburyo Mugabe arekuye ubutegetsi kuko niwe Perezida rukumbi wa Afurika witabiriye umuhango w’ irahira rya Joseph Kabila ku itariki 21 Ukoboza 2011 ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho ikinyamakuru Le Maximum, cyanditse inkuru ivuga iti « Mugabe kimwe na Bourguiba i Tunis muri Tuniziya bazize ubugambanyi bw’ ibyegera byabo ariko twizeye ko Robert Mugabe azahora ari intwari kandi atazapfa yibagiranywe mu mitwe y’ Abanyafurika ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi nkuru ya Le Maximum kandi ,Robert Mugabe bakunze kwita « comrade Bob”bamugereranyije na Col.Mouhamar Kadaffi wagiye uvugwa guharanira ubwigenge bw’ Abafurika no kurwanya ubuhake bw’ abazungu.
Perezida Joseph Kabila yari afitanye ubushuti budasanzwe na Robert Mugabe nk’ uko byagiye bigaragara ubwo Zimbabwe yafashaga ingabo za Kabila mu ntambara zikomeye zaberega mu Ntara ya Katanga mu duce twa Pepa, Manono, Kalemi n’ ahandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


