Bwiza

Espagne: Rutahizamu yagonganye n'umunyezamu arapfa

Imikino•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 10:04
Espagne: Rutahizamu yagonganye n'umunyezamu arapfa

204095

Umukinnyi wa CD Tenerife yo muri Espagne, Jesús de Miguel Alameda, yapfuye kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugira ikibazo gikomeye ubwo yagonganaga n’umunyezamu wa FC Andorra, Jesús Owono, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Espagne.

CD Tenerife yatangaje ko uriya rutahizamu yapfuye saa mbiri za mu gitondo (08:00), nyuma yo kumara amasaha ari mu bitaro bya Nuestra Señora de Candelaria, aho yari arwariye mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane.

Iyi kipe yatangaje ko yakiranye umubabaro mwinshi urupfu rwe, inihanganisha umuryango we, inshuti ze, bagenzi be bakinana n’abafana bayo.

Ibyago byasize uriya mukinnyi apfuye byabaye ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, mu mukino wahuzaga CD Tenerife na FC Andorra kuri Stade Heliodoro Rodríguez López.

Byabaye mu minota ya nyuma y’umukino, ubwo Jesús de Miguel yahataniraga umupira na Jesús Owono, umunyezamu wa Andorra, wari wasohotse mu izamu ashaka kuwukuraho.

Mu kugerageza gukuraho umupira Owono yagonganye na De Miguel, amukubita ivi mu gituza. Uyu mukinnyi yahise agwa hasi ata ubwenge, bituma bagenzi be bahita bahamagara abaganga.

Abaganga bamaze iminota irenga itanu bamwitaho mu kibuga, nyuma bamujyana mu bitaro mu modoka y’abarwayi.

Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Espagne avuga ko yagize ikibazo cy'umutima wahagaze, ariko abaganga bakabasha gutuma wongera gukora binyuze mu kumubyutsa.

Yagejejwe mu bitaro bya Nuestra Señora de Candelaria, ajyanwa mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane (ICU). Nubwo yari yabashije kongera guhumeka, yakomeje kuremba, mbere yo gupfa.

Hagati aho uriya mukinnyi akimara guta ubwenge umukino wahise uhagarikwa ugeze ku munota wa 108, amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Jesús Owono yahawe ikarita itukura kubera uko yagonganye na De Miguel.

Amakipe akomeye muri Espagne yamwunamiye

Nyuma y'urupfu rwa De Miguel, amakipe atandukanye yo muri Espagne yatangaje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we na CD Tenerife.

Harimo Real Madrid na FC Barcelona, zombi zagaragaje agahinda zitewe n'uru rupfu, zinifuriza ihumure umuryango we n'abafana ba Tenerife.

Jesús de Miguel Alameda yari rutahizamu w'imyaka 30, wageze muri CD Tenerife mu 2025. Yari yaranyuze mu makipe atandukanye yo muri Espagne, arimo Leganés B, Intercity na CD Eldense.

Urupfu rwe rwashenguye abakunzi b'umupira w'amaguru muri Espagne, cyane cyane abafana ba Tenerife, mu gihe umuryango we wasabye ko wubahirwa ubuzima bwite muri ibi bihe bikomeye urimo.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.