20250926_103710

Espagne yasohoye impapuro zo guta muri yombi Gen. Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza mu rukiko rwa Espagne, José Luis Calama, yasohoye impapuro zisaba gushakisha no guta muri yombi Kayumba Nyamwasa wahoze ari Lt. Gen. mu ngabo z’u Rwanda ari gukoraho iperereza ku byaha birimo iterabwoba, itoteza, Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ikinyamakuru El Confidencial mu nyandiko isaba ko Kayumba atabwa muri yombi kivuga ko cyashoboye kubona, kivuga ko uriya mucamanza amugaragaza nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda bukagwamo abanya-Espagne bane.

Aba barimo Joaquim Vallmajó wari umupadiri, María Flors Sirera Fortuny wari umubikira, Luis Valtueña Gallego wari umufotozi na muganga Manuel Madrazo Osuna.

Calama anahuza Nyamwasa n’ibyaha bitandukanye by’intambara, ndetse akanashimangira ko “yayoboye Operasiyo ya Gisirikare yabereye kuri Stade ya Byumba”, aho bivugwa ko yakoreye bimwe mu byaha akekwaho.

Ni ibyaha uriya mucamanza avuga ko byabaye mu 1994, ubwo impunzi z’Abahutu zabarirwaga mu 2,500 zahurizwaga hamwe zikicwa binyuze mu kuziteramo za grenades ndetse no kuzirasamo urufaya rw’amasasu.

Kayumba Nyamwasa bikekwa ko atuye muri Afurika y’Epfo yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, nyuma y’uko muri Gicurasi umwaka ushize Urukiko rwa Espagne rwari rwandikiye Afurika y’Epfo rusaba ko uriya mugabo yakwisobanura ku byo akekwaho biciye mu iyakure ry’amashusho, gusa birangira Pretoria idasubije ibaruwa yandikiwe.

Icyo gihe ngo abanyamategeko be bagaragara mu kirego cye bijeje ko bazashyiraho itariki yo kumubarizaho, ariko nyuma baza kuvuga ko aho aherereye atazwi.

Ibi ngo ni byo byatumye muri Nyakanga umucamanza Calama asohora impapuro zo kumuta muri yombi.

Muri 2008 ni bwo Espagne n’ibindi bihugu bitandukanye batangiye gukora iperereza kuri Kayumba Nyamwasa n’abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashinjwaga kwihorera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri 2015 Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne rwaje gutesha agaciro ibyo baregwaga.

Icyakora muri 2017, dosiye kuri Kayumba Nyamwasa yongeye kuburwa nyuma y’uko Afurika y’Epfo yari imaze kumwambura uburinzi yari imaze igihe imuha, ndetse icyo gihe ubushinjacyaha bwa Espagne bwasabye ko yafatwa agashyikirizwa urukiko rwa kiriya gihugu ariko ntibyakorwa.

Umucamanza Calama avuga ko “binyuze mu mategeko ye (Kayumba), Padiri Joaquim Vallmajó w’umunya-Espagne yarashimuswe, nyuma aza kwicanwa n’abandi bihaye Imana b’Abahutu mu bice bya Byumba, mu mpera za Mata 1994.”

Yunzemo ko Kayumba “Yategetse anahagarikira ubwicanyi bw’abanya-Espagne batatu bari bagize umuryango wa Médecins du Monde: María Flors Sirera Fortuny, Manuel Madrazo Osuna, na Luis Valtueña Gallego”.

Ku wa 26 Mata 1994 ni bwo bivugwa ko Joaquim Vallmajó yashimutiwe i Kageyo muri Gicumbi, mu gihe bagenzi be bafatiwe i Gatonde nyuma y’imyaka itatu uriya mupadiri yishwe.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *