Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia, bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura wabereye ku cyicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Addis Ababa.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeli 2017. Uwo muhango ukaba.


Muri uwo muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde, yashimiye Abanyarwanda ubwitange n’ubushake bagaragaza mu kwitabira gahunda za leta.
Yagarutse ku mateka, agaragaza ko Umaganura ari umuhango wari ukomeye kuva kera. Wari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda barangwaga no gushyirahamwe kuko bahuriraga muri uyu muhango bishimira umusaruro babonye, bakaboneraho n’umwanya wo gutegura gahunda y’ibyo bazakora kugirango umusaruro ukurikiyeho uzarusheho kuba mwinshi ndetse banasangire ku musaruro bejeje.

By’umwihariko yabashimiye uruhare bagize mu gikorwa cyo gutegura amatora ya perezida wa Repubulika, no gutora neza byerekana icyizere bafitiye ubuyobozi no kwishimira ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 23 ishize u Rwanda rumaze rwiyubaka.
Yaboneyeho kubasaba gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bibanda ku ihame ryo gukorera ku ntego kandi ku gihe.
Tumukunde yakomeje abwira abari aho ko ibyo Abanyarwanda bishimira bituruka k’ubuyobozi bwiza. Ibi bikaba bitabonwa n’Abanyarwanda gusa kuko n’abanyamahanga babibona.
Ni muri urwo rwego bagiririra icyizere abayobozi bakuru bacu bakabasaba gukora ivugurura mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe ndetse bakaba baherutse gutorera Rwanda kuyobora umuryango wa Afurica Yunze ubumwe umwaka utaha 2018.

Ku bwe ngo iyi ni intambwe ishimishije igararagaza icyizere n’abandi bafitiye abayobozi bakuru b’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Ambasaderi Hope Tumukunde hamwe n’ababyeyi batuye muri Addis Ababa, bamurikiwe umuganura, baha abana amata. Umuhango wasojwe no gusangira umuganura w’ amafunguro ya Kinyarwanda no kwidagadura.


Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


