69739662_906.jpg

Ethiopia: Inkangu yatewe n’imvura ikabije yahitanye byibuze abantu 157

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi bo muri Ethiopia bavuze ko byibuze abantu 157 ari bob amaze kumenyekana bapfuye bazize inkangu muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere, inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri Zone ya Gofa mu majyepfo y’igihugu.

Abantu bamwe ntibarabarurwa nyuma y’uko itsinda ry’abantu batwikiriwe n’ibyondo mu gihe bageragezaga gutabara abandi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ibiza muri Gofa, Markos Melese ati: “Turacyashakisha ababuze.”

Amafoto yerekanaga abantu bacukura mu cyondo n’intoki, hagaragara abashinzwe ubutabazi bacye aho byabereye nk’uko inkuru dukesha AFP ivuga.

69739662_906.jpg

Ishami rishinzwe itumanaho muri Gofa ryatangaje ko mu bapfuye harimo abagabo 96 n’abagore 50.
Yongeyeho ko gushakisha imirambo “bikomeje cyane.”

Umuyobozi waho, Dagmawi Ayele yagize ati: “Hariho abana bari guhobera imirambo, babuze umuryango wabo wose, harimo nyina, papa, n’abavandimwe, kubera ikiza.”

Yongeyeho ko byibuze abantu batanu bakuwe mu cyondo ari bazima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *