Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) uratekereza gushyigikira ibikorwa bya gisirikare by’u Rwanda muri Mozambike kugira ngo barwanye inyeshyamba zifitanye isano na Leta ya Kisilamu mu ntara y’amajyaruguru y’iki gihugu, Cabo Delgado.
Ibi byatangajwe na ambasaderi w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellamo, mu kiganiro ngarukamwaka cy’ingingo ya 8 (Article 8 Dialogue) cyabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ku Kimihurura, kuri uyu wa 25 Mutarama.
Ibiganiro by’Ingingo ya 8 ni ibiganiro biri mu masezerano ya Post-Cotonou, akaba ari urwego rwemewe rw’imikoranire rw’umubano w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’ibihugu 79 bya Afurika, Karayibe na Pasifika.
Ibiganiro biri kuba bigamije guhanahana amakuru kugirango habeho kumvikana no koroshya ishyirwaho ry’ibyumvikanweho hamwe na gahunda zihuriweho.
Ubwo yavugaga ku ruhare rw’u Rwanda muri Mozambique, Bellomo yagize ati: “Nizeye ko ibi biganiro bizatanga ibindi bintu by’inyongera byo kumenyesha ibiganiro bikomeje ku nkunga ishobora guterwa n’u Rwanda no kumenya inzira nshya zo guteza imbere no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.”
Umwaka ushize, ku ya 9 Nyakanga, u Rwanda rwohereje ingabo zo gufasha Ingabo za Mozambique (FADM), nyuma ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa SADC zizisangayo zifatanya na zo kurwanya ibyihebe, kugarura ituze no kugarura ubutegetsi bwa leta mu Ntara ya Cabo Delgado.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta, yagize ati: “Impinduka zikomeye zabaye ku isi hose, ariko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bwakomeje gukomera, cyane cyane n’iki cyorezo kandi ni ngombwa ko dufatanyiriza hamwe kugikemura. ”
Biruta yerekanye ibintu by’ingenzi byihutirwa kugira ngo ubufatanye bw’impande zombi bukomeze mu gihe u Rwanda rutangiye gushyira mu bikorwa ingamba nshya z’ibihugu by’u Burayi zihujwe n’icyerekezo 2050 cy’u Rwanda hamwe na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (NST1).
Mu Kwakira 2021, u Rwanda rwakiriye inama ya kabiri y’abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yateguraga inama ya AU-EU izabera i Buruseli.


