Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) biravugwa ko ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe uzatangaza ibihano kuri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Ku wa Mbere akanama k’uyu muryango kazaterana, mu rwego rwo kongera gusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ibihugu bigize EU byakunze kotsa u Rwanda igitutu birushinja kuba ari rwo rufasha uyu mutwe; ndetse ibyinshi mu minsi ishize byagiye birufatira ingamba zigamije kuruhana.
Umwe mu badipolomate ba RDC yatangaje mu byo kariya kanama ka EU gateganya harimo no gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Yagize ati: “Ibyo bihano byari byaratinzijwe mu rwego rwo gusuzuma uko ibintu byifashe ku kibuga, ariko ubu akanama kiteguye kubifata.”
Ku wa 5 Werurwe ubwo intumwa ya EU mu karere k’ibiyaga bigari, Johan Borgstam yari i Kinshasa, yemeje ko mu kwezi gushize ari bwo uriya muryango wateguye urutonde rw’abantu ku giti cyabo bagomba gufatirwa ibihano bazira amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe uriya muryango waba ufashe ibyo bihano, wakwiyongera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gushize zafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe zashinje kuba ari we mutima w’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23.
Ni ibihano u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko atari byo biteze gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

