Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ubutabera rw’u Burayi (ECJ) rwemeje ko Google yarenze ku mategeko abuza kwishyiriraho ibiciro kandi ko Apple igomba kwishyura Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi imisoro itishyuye ingana na miliyari 13 z’Ama-Euro ($ 14.3 billion). Izi manza zombi zifatwa nk’imbaraga z’u Burayi zo kuziba icyuho cy’imisoro cyabyajwe umusaruro n’ibihangange mu ikoranabuhanga muri Amerika.
Urubanza ruregwamo Google rwatangiye mu 2017, ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi washinjaga Google gushyira imbere gusa imiyoboro ya Google yo guhahiraho mu ishakiro. Uyu muryango wavuze ko ibyo binyuranyije n’amabwiriza abuza kwishyiriraho ibiciro.
Google yari yaciwe miliyari 2.4 z’Ama-Euro y’ihazabu, ariko ijuririra ECJ, ubu yemeje iyi hazabu nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Intambara ndende ya Apple na EU
Urubanza rw’u Burayi kuri Apple rwatangiye mu 2016, kubera ibirego rwakiriye ku masezerano y’imisoro atavugwaho rumwe n’ubuyobozi muri Irlande, aho icyicaro cyayo mu Burayi giherereye.
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’U Burayi usaba kuva kera ko Apple yishyura imisoro yagombaga kwishyura muri Irlande nubwo yayigabanyirijwe ngo ibiciro byayo bigume hasi, imisoro sosiyete ivuga ko isoreshwa muri Amerika. Ivuga ko baba basoreshwa inshuro ebyiri. Apple yabanje gutsindira icyemezo cyafashwe itsinze Komisiyo y’u Burayi cyo gukuraho icyemezo cyo kwishyura.
Komisiyo yajuririye bwa mbere icyo cyemezo mu 2020, bikurikirwa n’indi myaka ine iy’ihangana mu mategeko mbere y’icyemezo cya ECJ uyu munsi kiyishyigikira.


