Akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku wa Gatanu katangaje Ambasaderi Johan Borgstam nk’intumwa yihariye yawo mu karere k’ibiyaga bigari.
Johan ukomoka muri Suède yabaye Ambasaderi wa EU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2008 kugeza mu 2021 no muri Ethiopia kuva mu 2017 kugeza mu 2021.
EU ivuga ko uyu mudipolomate, azafasha intumwa yayo ishinzwe ububanyi n’amahanga, Josep Borrell, gushyira mu bikorwa politiki y’uyu muryango muri aka karere, nk’uko byemejwe n’inama yabaye muri Gashyantare 2023.
Igitekerezo cyo gushyiraho intumwa yihariye ya EU muri aka karere cyaturutse ku makimbirane ari hagati y’ibihugu bikarimo, uyu muryango ukaba wizera ko ishobora kuwufasha gutanga umusanzu mu kuyakemura.
EU ku ikubitiro yari yagennye Umubiligi Bernard Quintin nk’ugomba kuyihagararira mu karere k’ibiyaga bigari, gusa birangira bidakunze ku mpamvu byavuzwe ko zishingiye ku kuba yaranzwe n’u Rwanda.
Amakuru avuga ko u Rwanda rwamwanze bitewe no kuba igihugu cye kimaze igihe cyarafashe umurongo wo kwifatanya na Leta ya RDC irushinja guha ubufasha inyeshyamba za M23, ndetse no kuba u Bubiligi bwaranze Vincent Karega u Rwanda rwari rwagennye nka Ambasaderi warwo i Brussels.
Biteganyijwe ko Johan azatangira inshingano tariki ya 01 Nzeri 2024, manda ye ya mbere ikazamara amezi 12.


