Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ugiye guha miliyoni 10 z’Ama-Euro y’inkunga Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Iyi nkunga igamije guha FARDC ibikoresho bya gisirikare bitica bakenera mu kazi kabo nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga.
Iyi ni inkunga ya kabiri nk’iyi yahawe Ingabo za Congo: iya mbere, yemejwe mu 2023, yagenewe Brigade ya 31 y’ubutabazi bwihuse ikorera muri Kindu. Muri rusange, inkunga y’u Burayi kuri FARDC ubu ingana na miliyoni 30 €.
Nk’uko byatangajwe n’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ibivuga, iki cyemezo gishya kigamije kongerera ubushobozi FARDC mu gusohoza inshingano z’ibanze, harimo kurengera abaturage no kugarura ubuyobozi bwa leta.
Iyi nkunga bivugwa ko izaba ikubiyemo ibikoresho byoroshya kuyobora ingabo no kugenzura, kunoza uburyo bwo kohereza ubutabazi, ndetse n’ibikoresho byo gukora amarondo yo kugenzura ku mipaka yo ku mazi. Ibikoresho bya mbere biteganijwe ko bizoherezwa mu mpera za 2026.
Ubumwe bw’u Burayi buvuga ko iki gikorwa kigaragaza ubushake bw’ibihugu by’u Burayi mu kuvugurura inzego z’umutekano muri DRC n’umusanzu wabwo mu nzira y’amahoro.


