images (12)

EU yiyemeje kubaka Igisirikare cya Mozambique aho kongera amasezerano n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wasabye kongerera ubushobozi Igisirikare cya Mozambique (FADM) mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ariko kugeza ubu, ntuteganya kongera gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado.

Muri iki cyumweru gishize Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambique, Antonino Maggiore, yagize ati: “Ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa, nk’uko nabivuze, bumaze imyaka ine bukora kandi intego ni iyo kuganira ku iyongerwa rishoboka. Ni icyemezo kiri mu bihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.”

Nk’uko umudipolomate abitangaza, ngo EU ibona ko ari ngombwa gushyigikira mu buryo butaziguye kongera ingufu z’imikorere z’Ingabo za Mozambique, mu gihe ibitero by’abitwaje intwaro bikomeje mu turere twinshi two mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’igihugu.

Ati: “Kuri iki cyiciro, twemera ko ari ngombwa kwibanda ku kongera ubushobozi bw’Ingabo za Mozambique …. no kwemerera ingabo za Mozambique kugira ubushobozi n’ibikoresho byose bikenewe mu kurwanya iterabwoba”.

Antonino Maggiore Easy Resize.com
Amb. Antonino Maggiore

Antonino Maggiore abajijwe ku bijyanye n’uko Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wakomeza gutera inkunga Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado nk’uko inkuri dukesha Club of Mozambique ivuga, yashubije ati: “Muri iki gihe, oya.”

Ibi bije mu gihe hakomeje ibiganiro ku bijyanye n’ejo hazaza h’u Burayi mu gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, aho abasirikare b’u Rwanda bakoranye n’ingabo za Mozambique mu kurwanya imitwe y’intagondwa kuva mu 2021.

Ku itariki ya 15 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yateguje ko u Rwanda ruzavana ingabo zoherejwe muri Cabo Delgado nirutizezwa ingengo y’imari irambye yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri kariya karere u Burayi bufitemo inyungu nyinshi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Izi nyana z’imbwa z’abakoloni zirirata kweli. Ahubwo se ninde utazi ko aribo batera inkunga imitwe nk’iriya yica abantu muri Sahel, za Syria n’ahandi. Ngo bagiye “kwemerera ingabo za Mozambique kugira ubushobozi n’ibikoresho byose bikenewe mu kurwanya iterabwoba”??? Mbese ni ukuvuga ko no kugira ibikoresho byo kwirinda aribo babanza kuguha uburenganzira!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *