Eugène Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, yinjiye byeruye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Gasana yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni hagati ya 2012 na 2016, mbere yo guhamagazwa; gusa bikarangira atagarutse mu Rwanda.
Kuva icyo gihe yahise yaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho kugeza ubu nyuma yo guhabwa Green Card.
Eugène Gasana kuva ahunze u Rwanda ntiyakunze kugaragara mu ruhame, n’ubwo yavuzwe mu bikorwa by’umutwe wa RNC birimo no kuba umuhuza w’abawugize n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kuwushakira amaboko.
Mu gihe hari hashize imyaka ibarirwa muri irindwi Gasana asa n’uwihishe, kuri ubu uyu mugabo yamaze kwihuza byeruye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amafoto ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mugabo ari kumwe n’abo ku ruhande rw’abarwanya u Rwanda nka Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi wa RNC n’abandi batandukanye.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko iyi foto yafatiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Gasana na bagenzi be biganjemo ababa muri Amerika na Canada bahuriye ku Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2023.
Itangazo aba biyita ko bahuriye mu rugaga ruharanira ineza y’Abanyarwanda basohoye, rivuga ko icyari cyabahuje ari “guhuza amajwi hanyuma bagasaba Perezida Paul Kagame gufungura urubuga rwa Politiki ku banyarwanda bose kugira ngo bagire uruhare mu rugendo rwa Politiki y’igihugu cyabo.”
Aba bavuga ko bahejwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko muri Nyakanga bazahurira mu nama izahuriza hamwe “Abanyarwanda bo mu migabane itandukanye”, ikazabera muri kimwe mu bihugu bya Afurika kitatangajwe.


