Nyina wa Adrien Rabiot ukina hagati mu kibuga mu kipe y’igihugu y’u Bufaransa, yarwanye n’imiryango ya Paul Pogba na Kylian Mbappé nyuma y’uko u Bufaransa bwari bumaze gusezererwa n’u Busuwisi.
Byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru nyuma y’umukino wa 1/8 cy’irangiza cya Euro u Bufaransa bwari bumaze gusezererwamo n’u Busuwisi, nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
RMC Sport yavuze ko umukino urangiye Veronique Rabiot usanzwe ari nyina wa Adrien Rabiot yarwanye n’abagize imiryango ya Pogba na Mbappé.
Ni nyuma y’uko Kylian Mbappé yari amaze guhusha penaliti ye yakuwemo n’umuzamu Sommer bigatuma u Bufaransa busezererwa.
RMC yavuze ko umukino urangiye nyina wa Rabiot yateranye amagambo n’imiryango ya bariya bakinnyi, yibaza impamvu Pogba yari yatakaje umupira mbere y’uko u Busuwisi butsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 89 w’umukino.
Nyuma yakomereje kuri se wa Mbappé, amusaba kwigisha umuhungu we kugabanya kuba umwirato.
Ni amagambo yazamuye intonganya hagati y’imiryango ya bariya bakinnyi b’u Bufaransa bararwana.
Imirwano yo mu myanya yagenewe abafana yaje ikurikira indi nka yo yari yabaye mu kibuga ubwo Mario Granovic yatsindiraga u Busuwisi igitego cya gatatu.
Kuba Pogba yari ananiwe kugarura umupira byarakaje cyane Adrien Rabiot birangira ashwanye cyane n’uriya mukinnyi, biba ngombwa ko umutoza Didier Deschamps ari we utabara.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
Euro: Nyina wa Rabiot yarwanye n’umuryango wa Pogba na Mbappé
Ariko uyu mubyeyi afite ukuri kuko imyiryo ya Mbape iri mubyatumye ubufaransa busezererwa(guhusha ibitego muburyo budasobanutse,kudakorana n’abandi surtout mugice cya mbere….)
Euro: Nyina wa Rabiot yarwanye n’umuryango wa Pogba na Mbappé
Ariko uyu mubyeyi afite ukuri kuko imyiryo ya Mbape iri mubyatumye ubufaransa busezererwa(guhusha ibitego muburyo budasobanutse,kudakorana n’abandi surtout mugice cya mbere….)