Ikipe y’igihugu y’u Budage, Die Mannschaft, yegukanye amanota atatu ya mbere mu irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo kunyagira Portugal ibitego 4-2.
Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda F amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Allianz Arena mu Budage.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Abadage bari imbere n’ibitego 2-1, n’ubwo Portugal yari yabanje gufungura amazamu ku munota wa 16 ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo, ku mupira mwiza yari ahawe na Diogo Jota wa Liverpool.
Ni igitego Abadage bishyuye ku munota wa 36 binyuze kuri myugariro Ruben Dias witsinze, mbere y’iminota ine ngo Rafael Guerrero yitsinde ikindi gitego nyuma y’igitutu cya Kai Havertz na Joshua Kimmich.
Muri rusange Abadage bari bari hejuru cyane ya Portugal yakinaga icungira kuri za Contre-Attaques.
Robin Gosens yari yashoboye gufungurira amazamu Abadage ku munota wa cyenda w’umukino, gusa umusifuzi avuga ko Thomas Mueller yari yabanje kurarira.
Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyatangiranye no gusatira gukomeye ku ruhande rw’u Budage bw’umutoza Joachim Low, binabufasha kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Kai Havertz ku munota wa 51.
Byari mbere gato y’uko Gosens atsinda agashinguracumu ku munota wa 60 w’umukino.
Portugal yagerageje kubaka umukino wayo mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’uko umutoza Fernando Santos yari amaze guha umwanya abarimo Renato Sanchez wa Lille yo mu Bufaransa cyo kimwe na JoĂŁo Moutinho washose igiti cy’izamu ku munota wa 79.
Igikomeye izi mpinduka zafashije Portugal ni ukubona igitego cya kabiri cyo ku munota wa 69 gitsinzwe na Diogo Jota.
Gutsindwa kwa Portugal byatumye u Bufaransa bufata umwanya wa mbere mu tsinda n’amanota ane, nyuma yo kugwa miswi na Hongria igitego 1-1.
U Budage na Portugal bombi bafite amanota atatu n’igitego kimwe bazigamye.
Portugal mu mukino wa nyuma wo mu tsinda izakina n’u Bufaransa, mu gihe u Budage buzahura na Hongria.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


