Euro: U Bufaransa na Portugal byaguye miswi mu mukino wabonetsemo Penaliti 3

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus n’iya Portugal, zanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa Euro wari utegerejwe n’abatari bake.

Ni nyuma y’uko Portugal yari yatsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 ibutwarira igikombe imbere y’abafana babwo, ku buryo byari byitezwe ko bushobora kwihorera.

Igice cya mbere cy’uyu mukino usoza itsinda F cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, byombi byabonetse kuri za Penaliti.

Cristiano Ronaldo yafunguriye Portugal amazamu ku munota wa 30 w’umukino, nyuma y’uko umuzamu Hugo Lorris yari amaze gukubita ingumi by’impanuka Danilo.

Ni igitego cyishyuwe kuri Penaliti na Karim Benzema wagaragaraga mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, nyuma y’ikosa Nelson Semedo yari amaze gukorera kuri Kylian MbappĂ© mu rubuga rw’amahina.

Iminota 45 y’umukino wa Portugal n’u Bufaransa yari yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati cyane, bituma ba rutahizamu b’impande zombi batabona uburyo bwinshi bw’ibitego.

Uburyo bukomeye bwabonetse bwaje ku munota wa 15 ubwo Paul Pogba yacomekeraga MbappĂ© umupira akisanga imbonankubone n’umuzamu Luis Patricio, gusa arekuye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’uriya munyezamu wa Portugal.

Abafaransa batangiye igice cya kabiri cy’umukino batsinda igitego cya kabiri nanone cya Karim Benzema.

Ni ku mupira uyu rutahizamu wa Real Madrid yari acomekewe na Paul Pogba, mbere yo kureba uko umuzamu Patricio ahagaze akamutera umupira ku giti cya kabiri cy’izamu.

Umunya-Espagne Matteo Rahoz wari wasifuye uyu mukino yabanje kwanga kiriya gitego nyuma yo gukeka ko Benzema yari yaraririye, gusa asa kwisubira nyuma yo kwiyambaza amashusho.

Byasabye iminota 12 yonyine ngo Portugal yishyure kiriya gitego nanone kuri Penaliti ya Cristiano Ronaldo, nyuma y’uko myugariro Jules KoundĂ© yari amaze gukora umupira ari mu rubuga rw’amahina.

Abafaransa bashoboraga kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 67 ubwo Pogba yarekuraga ishoti rikomeye rikagonga igiti cy’izamu ariko ryabanje gukurwamo n’umunyezamu Luis Patricio.

Antoine Griezmann yagerageje gusonga uyu mupira mu izamu gusa nanone umuzamu wa Portugal awukuramo.

Abafaransa basoje imikino yo mu tsinda F bari imbere n’amanota atanu, barusha inota rimwe Abadage ba kabiri.

Ni nyuma y’uko Abadage baguye miswi na Hongrie ibitego 2-2, mu mukino wabereye i Munich.

Portugal yasoje ku mwanya wa gatatu mu tsinda na yo n’amanota ane, ikazakina 1/8 cy’irangiza cya Euro nk’imwe mu makipe yatsinzwe neza.

Hongrie yasoje ku mwanya wa nyuma muri ririya tsinda n’amanota abiri ihita inasezererwa.

Muri 1/8 u Bufaransa buzakina n’u Busuwisi, u Budage bukine n’u Bwongereza mu gihe Portugal izakina n’u Bubiligi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *