Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gusezerera Espagne kuri penaliti 4-2.
Amakipe yombi yari yarangije iminota 90 y’uyu mukino wa 1/2 cy’irangiza na 30 y’inyongera anganya igitego 1-1.
Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.
Espagne yihariye umukino gusa inanirwa kubyaza amahirwe menshi yagiye ibona, kugeza ku munota wa 60 w’umukino ubwo Federico Chiesa yafunguriraga Abataliyani amazamu.
Ni nyuma ya Contre-Attaque yari igizwemo uruhare n’umunyezamu Gianluigi Daunnaruma.
Nyuma y’igitutu gikomeye Espagne yashyize ku Bataliyani, byasabye umunota wa 80 w’umukino ngo yishyure iki gitego ibifashijwemo na Arvalo Morata wari winjiye mu kibuga asimbura Mikel Oyarzabal.
Nyuma yo kwiyambaza iminota 30 ya kamarampaka hakabura ikipe itsinda igitego cya kabiri, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti.
Dani Olmo na Arvalo Morata ni bo bahushije penaliti zabo ku ruhande rwa Espagne, mu gihe Gerard Moreno na Thiago AlcĂŁntĂ la bazinjije.
Abataliyani binjije penaliti zabo binyuze kuri Leonardo Bonucci, Federico Bernadeschi na Jorginho, mu gihe Locatteli yayihushije.
Abataliyani bazahurira ku mukino wa nyuma wa Euro n’ikipe irokoka hagati ya Denmark n’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu.


