Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Azzuri, yegukanye Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma u Bwongereza kuri penaliti 3-2.
Ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Myugariro Luke Shaw ni we wafunguriye amazamu Abongereza muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley mu mujyi wa Londres.
Ni Stade yari iteraniyemo Abongereza basaga 60,000 bari baje gushyigikira ikipe yabo ngo yegukane kiriya gikombe bwa mu mbere mu mateka, nyuma yo gutwara Igikombe cy’Isi cyo mu 1966 ari na ryo rushanwa rukumbi rikomeye batwaye.
Kuva ku mwamikazi Elizabeth II, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson kugeza ku muturage wo hasi bose bifuzaga ko Gareth Southgate n’abasore be batwara kiriya gikombe.
Luke Shaw usanzwe akinira Manchester United yafunguye amazamu ku munota wa kabiri w’umukino, ku mupira yari ahinduriwe na Kieran Trippier wa Atletico Madrid.
U Butaliyani bwarwanye no kwishyura iki gitego gusa iminota 45 y’igice cya mbere irangira u Bwongereza bukuri imbere n’igitego 1-0.
Iyi kipe y’umutoza Roberto Mancini yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, isatira cyane izamu ry’u Bwongereza bwatabawe kenshi n’umunyezamu Jordan Pickford.
Kwinjiza Bryan Crisante na Domenico Berardi basimbuye Nicolo Barella na Ciro Immobile, byafashije u Butaliyani gukomeza kotsa igitutu u Bwongereza kugeza ubwo habonekaga igitego cyo kwishyura ku munota wa 68, cyinjijwe na Leonardo Bonucci ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu nyuma yo guterwa na Marco Verratti.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi, hashyirwaho 30 y’inyongera na yo itagize icyo ihindura nubwo u Butaliyani bwabonyemo uburyo bwasubijwe inyuma na Pickford.
Nyuma yo gukomeza kunganya igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe, hatewe penaliti, u Butaliyani bwegukana Igikombe cya EURO 2020 butsinze 3-2.
Domenico Berardi, Leonardo Bonucci na Federico Bernardeschi ni bo batsinze penaliti z’u Butaliyani mu gihe iz’u Bwongereza zatsinzwe na Harry Kane na Harry Maguire.
Abahushije penaliti z’u Butaliyani ni Andre Belotti na Jorginho mu gihe iz’u Bwongereza zahushijwe na Marcus Rashford, Jordan Sancho na Bukayo Saka.
Abataliyani baherukaga gutwara Euro mu 1968 ubwo batsindaga ku mukino wa nyuma Yugoslavia.


