Me Evode Uwizeyimana uri muri Canada aherutse kwifata ku gahanga avuga amagambo akarishye ku mashyaka arwanya leta y’u Rwanda aba mu buhungiro. Aha akaba yarashakaga kwihimura kuri aya mashyaka yari yamubeshyeye ko yahunze igihugu.
Mu byumweru bibiri bishize Me Evode yavuzweho ko yaba yahunze igihugu asubira muri Canada aho yiberaga. Ibi byavuzwe nyuma y’aho afatiye ikiruhuko cy’akazi muri Canada aho yagiye gusura umuryango we uba muri iki gihugu.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru abazwa niba koko yarahunze, yashubije mu magambo akazi ahakana ko atahunze igihugu.
Me Evode ati “ibyo bihuha nanjye narabibonye bimaze iminsi byandikwa kuri internet binavugwa kuri bya bi Radiyo by’inkorabusa. Ariko icyo nakubwira ni uko ibi ari ibihuha bikwirakwizwa n’abarwayi bo mu mutwe, bitungiwe n’iyi serumu y’ibihuha.”
Si ubwa Evode avuze amagambo akaze kuri Opozisiyo kuko nanyuma y’aho atahukiye mu Rwanda mu 2014 ndetse agahabwa umwanya muri komisiyo yo kuvugurura amategeko yigeze kuvuga ko amashyaka ya opozisiyo akorera mu buhungiro ari nka butike zo muri karitsiye nazo zahombye.
Biteganyijwe ko Me Evode azongera kugaruka mu Rwanda kuwa kabiri tariki ya 18 Kanama 2015 ku isaha ya saa moya z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Evode yagarutse mu Rwanda avuye muri Canada mu mwaka wa 2014 ndetse ahita agirana ikiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko yaje gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


