Urukiko rwo mu Bwongereza muri aya masaha y’igicamunsi rumaze gufata icyemezo cyo kurekura Gen Karenzi Karake wari warafatiwe mu Bwongereza. Uru rukiko kandi rukaba rwafashe icyemezo nanone cyo gutesha agaciro inyandiko z’umucamanza Fernando Andreu Mereles ndetse abuzwa no kwitaba ubucamanza bwa Espagne.
Umwe mu banyamakuru bari mu Bwongereza Jr Sabena Mutabazi wari ku rukiko rwafashe uyu mwanzuro yemeje aya makuru ndetse ahita ayashyira ku rubuga rwe rwa Twitter.

Siwe wenyine wemeje aya makuru kuko na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo nawe yabyemeje abishyira ku rubuga rwe rwa Twitter
Umunyamakuru Mutabazi avuga ko urukiko rukimara gufata iki cyemezo rwahise rutegeka ko ahita yoherezwa mu Rwanda. Uyu mujenerali ukuriye urwego rw’ubutasi mu Rwanda akaba ategerejwe mu minsi ya vuba kugera mu Rwanda.

Gen Karenzi Karake yafashwe mu mpera za kamena 2015 afatiwe mu Bwongereza ubwo yari mu butumwa bw’akazi. Yazize impapuro zimuta muri yombi zanditswe n’umucamanza w’umunya Espagne Fernando Andreu Mereles aho yashinjwaga hamwe n’abandi basirikare bagera kuri 40 urupfu rw’abesipanyoro.
Izi mpapuro zikaba zarateshejwe agaciro n’ubutabera bwa Espagne ariko bikaba byari byibajijwe na benshi impamvu u Bwongereza bwari bwemeye gushyira mu bikorwa inyandiko zateshejwe agaciro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi /Bwiza.com


