Amakuru Bwiza.com ikesha bamwe mu bantu bakurikiranira hafi imikorere ya Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, (CNLG) yemeza ko umukozi wari ushinzwe abakozi (Human Resource Specialist) yatawe muri yombi azira guhemba abakozi batabaho.
Aya makuru akomeza ashimangira ko uyu Ntagengerwa Vestine ari mu maboko ya Police akurikiranyweho guhemba abakozi ba baringa.

Biravugwa kandi ko yahembaga abakozi 5 muri iki kigo ariko batahabarirwaga nk’abakozi (baringa). Abo bakozi ba baringa ngo umwe yakatwaga nibura amafaranga agera ku 235.000 akoherezwa kuri compte bikekwa ko ari iy’umwana w’uyu mugore.
Andi mafaranga asigaye akaba yayoherezwaga kuri ma comptes y’amahimbano y’abo bakozi ba baringa.
Ikibazo kitarasobanuka ni ukuntu umukozi akora imishahara y’abakozi ba baringa mu kigo kandi imishahara isinywa n’ abayobozi b’ikigo bakaba bari batabizi.
Si ibyo gusa, kuko bikomeje kuvugwa ko Ntagengerwa Vestine amaze imyaka irenga itanu akora ako kazi ngo yaba amaze igihe anyereza amafaranga ya komisiyo mu buryo budahwitse.
Mu rwego rwo kumenya ibi bivugwa kuri Vestine Ntagengerwa twagiranye ikiganiro kigufi n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene maze atubwira ko nta makuru ahagije afite kuri iyi dosiye.

Mu ijwi rye bwite aseka !, Dr. Bizimana yagize ati:”Nta makuru numva nabagezaho muri aka kanya keretse mubajije polisi nako ngo keretse maze igihe nza kba nyafite yose”.
Tubagejeho iyi nkuru tubizeza kandi ko dukomeza kubakurikiranira hafi ayandi makuru arebana n’imikorere n’imiyoborere muri iki kigo, bivugwa ko ishyamba atari ryeru hagati y’abakozi n’abakoresha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


