Igisirikare cya Repubulika ya Centrafrique (FACA), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Muri uyu muhango kandi hari aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora na yo yatanzwe n’abarimu ba RDF.
Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa byabereye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassai giherereye i Bangui, biyoborwa na Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yari mu bashyitsi bitabiriye uyu munsi mukuru.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, Gen. Victor Yacoub, yashimye ubufatanye bukomeye hagati buri hagati ya Centrafrique n’u Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye no guhugura abasirikare. Yavuze ko kugeza ubu RDF yamaze guhugura abasirikare 2,409 baba binjiye bushya ndetse n’aba Suzofisiye 300.
Yashimye kandi abasoje amasomo ku murava n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu bamaze bahugurwa.
Maj. Gen. Nyakarundi mu ijambo rye we yahaye impanuro abasoje aya mahugurwa, abibutsa ko bakwiye gukomeza gutanga urugero rwiza ku bo bayobora, gutunganya akazi kabo neza barangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu gukorera igihugu cyabo no kuba abajyanama beza ku babakuriye.
Yanashimye kandi ubufasha bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu gushyigikira iyi gahunda yo gutoza abasirikare.
Ibi birori byaranzwe no kugaragaza bumwe mu bumenyi bungutse, harimo imyitozo njyarugamba, kurasa, kugendera ku makarita ya gisirikare n’ibindi.


