Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) FDLR, Ingabo z'u Burundi (FDNB) n’abarwanyi ba Wazalendo bahunze nyuma yo kugaba igitero ku baturage b’abasivili bo mu gace ka Rugezi gaherereye mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo.
Ni amakuru yemejwe na Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026.
Yagize ati: “FARDC, FDLR, FDNB na WAZA (Wazalendo) bagabye igitero ku baturage bacu b’abasivili ba Rugezi. Ubu tuvugana, abanzi bari guhunga. Ibisobanuro birambuye turaza kubitanga.”
Colonel Rugabo yakomeje agaragaza ko yishimiye uko ingabo za FRN zifashe muri ibyo bitero, asoza ubutumwa bwe agira ati: “Harakabaho ingabo zacu za FRN.”
Rugezi ni agace ko mu misozi miremire ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umutekano wakunze guhungabanywa n’imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki gihe karagenzurwa na FRN, ihuriro rishya rya Politiki n'Igisirikare ririmo iyahoze ari imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho ryakirukanyemo ihuriro ry'Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.



