Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryatangaje ko imirwano hagati yaryo n’ihuriro ry'ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakajije umurego, nyuma y'ibitero ingabo za Leta zagabye ku birindiro byaryo biherereye mu bice bitandukanye.
Ni ibitero birimo indege z’intambara, kajugujugu z’intambara, za drone, imbunda ziremereye n’ingabo zirwanira ku butaka.
Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko ibyo bitero biri kugabwa na FARDC, abacancuro, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR ndetse n’imitwe ya Mai-Mai izwi nka Wazalendo.
Yavuze ko ibi bitero byibasiye n’abaturage, ndetse ko imirwano ikomeje ku mirongo y'urugamba itandukanye, mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Kanyuka yasobanuye ko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo ahagana saa tanu z’ijoro, abarwanyi ba FDLR bafashijwe na Nyatura binjiye mu mudugudu wa Lusowa, groupement ya Kanyabayonga, muri Teritwari ya Rutshuru, bagatangira kurasa abaturage.
Avuga ko muri icyo gitero hiciwemo abantu batandatu bishwe.
FRN ivuga kandi ko kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 45 za mu gitondo, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye mu duce twa Buhimba na Kinyumba muri Teritwari ya Masisi.
Uyu mutwe wavuze ko nyuma yaho ibitero byakomeje ku yindi mirongo y'urugamba, irimo Chambombo na Bunyakiri muri Teritwari ya Kalehe. FRN ivuga ko saa kumi n’ebyiri za mu gitondo igitero cyagabwe kuri Chambombo, mu gihe nyuma y’iminota 10 hatangijwe ikindi gitero kuri Bunyakiri.
Ni mu gihe ahagana saa kumi n’iminota 15 za mu gitondo, ingabo za Kinshasa zakajije ibisasu kuri Point Zéro, mu gace ka Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bibaye mu gihe Minembwe n’uduce tuyikikije na two tumaze iminsi turi mu bibazo by’umutekano.
Raporo ya Critical Threats yo ku wa 18 Ugushyingo yavuze ko ingabo zishyigikiye Kinshasa zari zarashe hagati mu mujyi wa Minembwe ndetse zigatera intambwe nto mu majyepfo yawo.
Imirwano yo muri Kalehe na yo ikomeje kuba imwe mu ikomeye muri iyi ntambara. Mu minsi ishize, FRN yari yarafashe Bunyakiri n’uduce tuyikikije, mu gihe FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo batangaje ko bagiye gutangiza ibitero byo kugerageza gusubirana ibyo bice.
FRN ku ruhande rwayo yaburiye ko bijyanye n’ibi bitero, itazarebera gusa, ahubwo ko abarwanyi bayo bari mu bikorwa byo kurinda abaturage no guhangana n’ingabo za Kinshasa.


