maxresdefault

FARDC ikomeje gusuka ibibombe kuri Minembwe ubutaruhuka

Sangiza iyi nkuru

Kuva saa mbiri z’igitondo kugeza na n’ubu, ubwo twandikaga iyi nkuru, biravugwa ko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryakomeje gutera ibisasu muri centre ya Minembwe, agace gatuwe cyane, hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi.

Mu itangazo ryawo, umutwe wa AFC/M23 wavuze ko “ibi bitero bitavangura kandi by’ubugizi bwa nabi byibasiye nkana abasivili, bitera impfu za benshi mu baturage bacu ndetse bituma abandi benshi bahunga ingo zabo”.

Itangazo rikomeza rivuga ko mu rwego rwo kubaha abapfuye n’imiryango yabo, bahisemo kwirinda gukwirakwiza amashusho ateye ubwoba y’ibyabaye.

AFC / M23 yongeye gushimangira ko amaraso y’abaturage ba Congo yamenetse ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi atazibagirana cyangwa ngo birangire gutyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *